Gatsibo: Amakimbirane yatamaje umu Dasso ukekwaho kwica umwana we

Uwase Innocent usanzwe ari DASSO mu Karere ka Gatsibo utuye mu Murenge wa Muhura arakekwaho kwica umwana we akamuta mu musarane,bikaba byaramenyekanye nyuma yo kugirana amakimbirane na mushiki we, ubu ari gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
Abaturage bo mu Kagali ka Mafu mu Murenge wa Muhura bavuga ko umuturanyi wabo yaba yarishe umwana we wari ufite imyaka 6 warererwaga kwa nyirakuru.
Bavuga ko uwo mwana umaze amezi 9 aburiwe irengero amakuru ye yaje kujya hanze biturutse ku makimbirane y’umuryango yatumye mushiki w’ukekwa avuga ko ashaka kumwica nk’uko yagize umwana we.
Umuturage umwe wo muri ako Kagari, Rusagara Frederic yagiranye na Imvaho Nshya, basobanuye agira icyo avuga kuri iyo nkuru.
Yagize ati: “Uwo mwana wabuze ni uwa Uwase Innocent, uwo bamubyaranye ntibabana kuko we yashakiye mu Majyepfo ariko umwana yamusigiye nyirakuru. Uwase yamuzanye iwabo ageze igihe cyo kwiga ariko nyirakuru aramwanga.
Umwana yasubiye iwabo wa nyina bituma babimenyesha Polisi ko umugabo yanze umwana ariko se asaba ko bamwihanganira agashaka umwanya akajya kumugarura.”
Akomeza agira ati: “Nyuma yo kumuzana rero birashoboka ko ari bwo yavuze ati aho gukomeza kuntesha umutwe reka mwikize. Uyu mwana yabuze mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize turashakisha turaheba ndetse na nyina umubyara agaragaza ko atazi irengero rye. Bivugwa rero ko yaba yaramwishe akamuta mu musarani.”
Nyuma yo kubura amakuru y’irengero ry’uyu mwana, ngo abantu babivuyeho ndetse basa n’ababyibagiwe.
Ikibazo cyakomeje kuzamuka, kigeze ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Mamfu gatuwemo n’ukekwa, we avuga ko amakuru yaturutse ku makimbirane yo mu muryango we.
Ati: “Habaye ukutumvikana hagati y’uyu mugabo na mushiki we, hanyuma baza gucyurirana ndetse mushiki we amubaza niba ashaka kumwica nkuko yishe umwana we. Aha ni ho amakuru yahise akurikiranwa ndetse bimenyeshwa inzego z’ubutabera arafatwa.”
Mu makuru y’ibanze agaragaza ko uwo mwana yaba yaratawe mu musarani. Ibi byatumye ababishinzwe bafata umwanzuro gusenya umusarane ukekwa kugira ngo harebwe niba haboneka ibimenyetso simusiga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Nayigiziki Gilbert yavuze ko ukekwa yatawe muri yombi ahategerejwe ibizava mu nzego z’ubutabera.
Ati: “Ni byo haketswe ko umwana wabuze yaba yarishwe n’umubyeyi we ari byo byatumye tumufata tumushyikiriza RIB, aho ubu iperereza rigikomeje ndetse dosiye ubu yashyikirijwe ubushinjacyaha. Ntabwo nonaha twakwemeza ngo yaramwishe cyangwa ntiyamwishe kuko umwana yari amaze igihe yarabuze, ni yo mpamvu twavuga ko amakuru nyayo azashingira ku bizava mu butabera.”
Abaturage b’i Mamfu bavuga ko ibi bibaye impamo ko uyu mugabo yaba yariyiciye uyu mwana ubutabera bwamuhana bwihanukiriye kuko yaba yarakoze amahano.
Uwo mwana yabuze afite imyaka 6 aho yari agiye gutangira kwiga gusa agatereranwa n’imiryango yombi ni ukuvuga uwo kwa nyirakuru ubyara se ndetse n’ubyara nyina.
Yuhi says:
Mutarama 30, 2025 at 2:04 amMuzatugezeho ibyavuye mwiperereza,tumenye Aho bigeze