Bebe Cool mu byishimo by’umuhungu we wasinyishijwe n’ikipe ya NEC FC

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzi w’umunya- Uganda Bebe Cool ari mu byishimo byo kuba umwana we Alpha Ssali yasinyiye ikipe ya NEC Football Club isanzwe iterwa inkunga n’igisirikare cya Uganda.

Ni bimwe mu byo yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze tariki 27 Mutarama 2025, avuga ko ari urugendo rushya rumuteye ishema nk’umubyeyi.

Yagize ati: “Iyi ni intangiriro nshya! Uganda itewe ishema na we, ndanezerewe nk’umubyeyi (Papa). Nifurije ishya n’ihirwe Alpha Thierry Ssali kuba yasinyanye ku mugaragaro amasezerano y’imyaka ibiri na National Enterprises Corporation Football Club (Nec Fc). “

Uyu muhanzi yashimiye umuhungu we kuba yaragize ubwitange amwifuriza gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura nkuko abisanganywe.

Yagize ati: “Ubwitange bwawe, ikinyabupfura cyawe, no gukunda umurimo kwawe byagize uruhare mu gutera iyi ntambwe. Sinshidikanya ko bizagufasha gukomeza kukuzamura kugera ku ntera yisumbuyeho, komeza utumbire intego yawe, ukomeze wicishe bugufi, wizere Allah, kandi buri gihe uharanire kuba indashyikirwa, Ejo ni heza.”

Kugeza ubu NEC FC iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona yo mu cyiciro cya mbere muri icyo gihugu, izwi nka Uganda Premier League, ikaba irushwa inota rimwe gusa na Vipers Sport Club iri ku mwanya wa mbere, kubera ko ifite amanota 34 mu gihe NEC ifite 33.

NEC FC yasinyanye na Alpha Thierry Ssali nyuma y’uko amasezerano ye na Express FC yarangiye.

Alpha Thierry Ssali, ni umuhungu wa Bebe Cool w’imfura mu bana batanu afitanye n’umugore we Zuena akaba yarinjiye mu Cademy ka Barcelona mu 2023.

Alpha Thierry Ssali arimo gusinya muri NEC FC
Bebe Cool ari kumwe n’umuhungu we Thierry Ssali avuga ko atewe ishema no kuba ari we umubyara
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE