Rubavu: Ubuhamya bw’abazinutswe gufumbiza umwanda wo mu musarani

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abatuye mu Murenge wa Mudende w’Akarere ka Rubavu bagaragaza ko ubu bazinutswe gufumbiza imirima imyanda yo mu musarani (amazirantoki) nyuma y’ingaruka zikomeye yabateje zirimo kurwara inzoka zo mu nda no gutuma imirima yabo irumba.

Aba bagaragaza ko bafumbije amazirantoki akiri mabisi imyaka irenga itanu ndetse akenshi umuntu yaviduraga ayo mu musarane we yabona  adahagije akagura nayo mu baturanyi hakaba n’ubwo babura na yo bagura burundu bitewe nukuntu yabaga ari imari ishyushye.

Bavuga ko baje gusobanukirwa ububi bwayo nyuma yuko bamwe batangiye kujya bituma inzoka kubera kuzengerezwa nazo abandi bakarumbya.

Renzaho Simon, yakoresheje ifumbire y’amazirantoki imyaka irenga itanu, avuga ko bahoraga barwaye inzoka kubera gufumbiza amazirantoki ndetse ubu aca ku murima w’ibirayi yayafumbizaga akumva n’ikirayi giteyemo atakirya.

Agaragaza ko basobaukiwe neza ko ibyo bakoreshaga atari ifumbire hubwo ari umwanda haba harimo inzoka, ari zo  magi aza bafumbizaga imyaka  ntave mu murima vuba ndetse akabinjira buri uko bari mu murima.

Ati: “Tumaze kubyumva twafashe umwanzuro wo kubireka. N’iyo tugeze kuri wa marima twafumbizaga amazirantoki wumva utazongera kurya n’ikirayi kirimo twarabizinutswe pe!”

Agaragaza ko iyo ifumbire yabaga nkeya baguraga n’imisarane ya bagenzi babo kugira ngo bakunde bafumbire ariko byakwera inshuro imwe iya kabiri bikarumba.

Yagize ati: “Nk’iyo iwawe habaga nta bwiherero burimo wajyaga kubugura ku muturanyi ibihumbi 5 noneho tukawufumbiza ariko ugasanga bikurura igihombo kuko iyo wakoreshaga amazirantoki nka kabiri uwo murima ntabwo wongeraga kwera. Nk’aho wahingaga ugakuramo imifuka 35 washyizemo umusarane ku nshuro ya mbere bwa kabiri iyo wongeraga kuwukoresha wakuraga mo nk’imifuka 10 gusa.”

Renzaho akomeza avuga ko amazirantoki yatumye barware inzoka ariko nyuma yo guhabwa imiti ubu bakizeb ndetse nta n’umwana ukizituma.

Mukasine Groriose, na we agaragaza ko ayo mazirantoki bayafumbiga akiri mabisi akangiza ibihingwa nkaho ibirayi byarumbaga ndetse n’amatunda akarwara ubuheri.

Ati: “Twafataga umusarani ntitwirirwaga dutegereza ko ubora uwabaga ageze igihe cyo guhinga yakoreshaga uwe cyangwa akagura undi w’umuturanyi, kuwukoresha rimwe wakuragamo umusaruro ariko ubutaha wayikoresha ntugire imyaka ukuramo, amatunda akarwara uduheri kandi natwe tukarwara inzoka.”

Mukaremera Valantine, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mudende avuga ko abaturage bagifumbiza amazirantoki bakiraga abarwayi b’inzoka bagera kuri 70 mu kwezi ariko nyuma y’uko abaturage basobanuriwe ubibi bwayo ubu byagabanutse.

Ati: “Abaturage bacu bakoreshaga ifumbire iva mu musarane ariko ubu nka 99% byaragabanutse kuko nko ku kwezi twashoboraga kwakira nk’abantu 60-70 barwaye inzoka zo mu nda ariko ubu twakira nka icumi.”

Yongeyeho ko abaturage basobanukiwe binyuze mu mushinga w’ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), kandi ko byatanze Umusaruro.

Hitiyaremye Nathan, Umukozi w’Ikigo cy’Igihu cyita ku Buzima/ RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Maralia n’izindi ndwara zandura, mu gashami k’indwara zititaweho, avuga ko inzoka zo mu nda zikwiye kurwanywa byimazeyo ariko nubwo byagaragaye ko abakoresha ifumbire yo mu musarane  bibasirwa nazo cyane ariko atari yo gusa kuko zituruka no ku mwanda kandi zishobora no kwica umuntu.

Ati: “Inzoka zo mu nda uwo zifashe arahitwa, araruka, hari na ho zigera zigafunga amara ku buryo n’umurwayi bisaba kumubaga ndetse iyo byakomeye cyane bishobora kumugeza ku rupfu.”

Yongeyeho ko by’umwihariko zitera abana ibibazo birimo kugwingira kuko iyo umwana ariye aho kugira ngo bitunge umubiri ahubwo bigatunga inzoka, hakaba n’izindi zigira utwinyo ku buryo zitera umwana kuva amaraso bikaba byamuviramo indwara yo kubura amaraso.

Hitiyaremye asaba abaturage guhuza imbaraga bakarwanya inzoka zo mu nda nizindi ndwara zose ziterwa n’umwanda.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa abana bari munsi y’imyaka itanu bangana na 91% barwaye inzoka zo mu nda, mu gihe muri rusange ubushakashatsi buheruka bwa RBC, mu 2023 bwagaragaje ko mu bantu bari hejuru y’imyaka 16 abarwaye inzoka zo mu nda ari 46.1 %, kuva ku myaka 5 kugeza kuri 15, ubwiganze buri kuri 38.7%, mu gihe kuva mwaka kugeza kuri 4 abana 30.2 % barwaye inzoka zo mu nda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ribabarura indwara 21 zititaweho harimo inzoka zo mu nda, Belaliziyoze, kurumwa n’inzoka zo mu gasozi, ibibembe n’izindi.

Aba bahinzi bavuga ko bacitse ku gufumbiza imyanda y’umusarani kubera uburyo yabateraga umwanda
  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE