Nwobodo Johnson Chidiebere yemeye gutandukana na APR F C

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Nwobodo Johnson Chidiebere yemeye gutandukana na APR FC ku bwumvikane bw’impande zombi nyuma y’iminsi bari mu biganiro.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mutarama 2025, APR FC yemeje ko batandukanye imushimira umusanzu we mu kibuga ndetse no hanze inamwifuriza guhirwa muri byose.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande asatira izamu, yari amaze amezi atandatu aguzwena APR, ariko ntiyigeze abona umwanya uhagije wo gukina ndetse urwego rwe rw’imikino rwakunze kwibazwaho.

Chidiebere Johnson Nwobodo yaje muri APR FC avuye Enugu Rangers y’iwabo ari Kapiteni wayo aho yayifashije kwegukana Shampiyona ya Nigeria.

Chidiebere akurikiye mugenzi we Odibo Godwin na we uherutse gutandukana na APR FC kubera kubura umwanya uhagije wo gukina.

Mu rwego rwo kwitegura neza imikino yo kwishyura ya Shampiyona n’igikombe cy’Intwari, APR FC iheruka kugura Abanya-Uganda Denis Omedi na Hakim Kiwanuka bakina ku mpande basatira izamu na Rutahizamu w’Umunya-Burkina Faso Cheick Djibril Ouattara

APR FC yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona, irushwa amanota atanu na Rayon Sports, izatangira imikino yo kwishyura yakirwa na Kiyovu Sports mu kwezi gutaha.

APR FC izakina na AS Kigali mu igikombe cy’intwari ku wa Kabiri, tariki ya 28 Mutarama 2025 saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium. Uyu mukino uzakurikirwa n’uwa Rayon Sports na Police FC saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Johnson Chidiebere yatandukanye na APR FC nyuma y’amezi atandatu
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 27, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE