Kidumu ategerejwe i Kigali mu gitaramo cya Saint Valentin

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Burundi no muri Afurika muri rusange, Jean-Pierre Nimbona wamamaye nka Kidumu, agiye kongera gutaramira i Kigali, nyuma y’amezi atanu ashize ahataramiye.
Kidumu yitezwe mu birori by’igitaramo byiswe “Amore Valentine’s Gala” bigiye kuba ku nshuro ya mbere, birimo gutegurwa na kompanyi yitwa Horn Entertainment Ltd presents, bizaba bigamije kuryoshya umugoroba w’abantu bafite abakunzi.
Ni nyuma y’uko uyu muhanzi yaherukaga gutaramira abanyakigali tariki 23 Kanama 2024, mu birori “Soirée Dancente” yakoreye Camp Kigali yizihiza ibitaramo 100 amaze gukorera mu Rwanda.
Abarimo gutegura iki gitaramo, batangaje ko abandi bahanzi bo mu Rwanda bazafatanya na Kidumu bazatangazwa vuba.
Ubwo aheruka i Kigali, Kidumu yavuze ko kuramba mu muziki byaturutse ahanini mu kuba akunda akazi, kuba yarahisemo kutaba umuhanzi wa Studio gusa no kuba adakunda guhindura itsinda ry’abo bakorana.
Biteganyijwe ko icyo gitaramo kizaba tariki 14 Gashyantare 2025, kikazabera muri Kigali Exbihibition Village ahazwi cyane nka Camp Kigali.
Kidumu azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka “Birakaze yakoranye na Alpha Rwirangira”, Amosozi y’urukundo, Ku mushaha’, ‘Haturudi nyuma’ yahuriyemo na Juliana Kanyomozi, ‘Mbwira’ yakoranye na Marina, ‘Nitafanya’ yakoranye Lady Jaydee n’izindi.
