U Rwanda rwamaganye ubutumwa bwatanzwe n’ibihugu ku kibazo cya RDC

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

“Amagambo ayobya cyangwa apfundikanyije ntabwo atanga igisubizo icyo ari cyo cyose.”

U Rwanda ruvuga ko ruhangayikishijwe n’ubutumwa butandukanye n’ukuri bwatangajwe n’impande zitandukanye ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yatangaje ko intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko imirwano ikomeye ibera ahazengurutse Goma, yatewe n’uko Ingabo za FARDC zakomeje kurenga ku mabwiriza agenga agahenge ifatanyije na FDLR, abacanshuro y’Abanyaburayi, imitwe yimakaza amacakubiri ashingiye ku moko (Wazalendo), ingabo z’u Burundi, izoherejwe na SADC (SAMIRDC) n’izoherejwe na Loni (MONUSCO)

Iyo Minisiteri yavuve kandi ko Umuryango w’Abibumbye wakoze reporo zitandukanye zashimangiraga ko Guverineri wa Gisirikare uherutse kugwa ku rugamba Maj Gen Peter Cirimwami, yari ikiraro gihuza FARDC na FDLR, akaba ari na we waburizagamo ibikorwa byo kwica abayobozi ba FDLR.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyo Minisiteri riragira riti: “Imirwano yegereye umupaka w’u Rwanda ikomeje guteza ikibazo gikomeye ku mutekano n’ubusugire bw’u Rwanda, bityo hakaba hakenewe ingamba z’ubwirinzi.”

Iyi Minisiteri yanibukije kandi ko umutwe wa M23 wongera kugaruka mu mwaka wa 2021 utavuye mu Rwanda nubwo Leta ya RDC yarugize urwitwazo igaragaz ako Abanyekongo b’Abatutsi bafitanye isano n’u Rwanda.  

Yashimangiye ko uyu mutwe w’Abanyekongo baharanira kurinda imiryango yabo mu Burasirazuba bwa RDC udashobora gushinjwa kwangiza ubusugire bw’igihugu cyabo.

Yagarutse ku bibazo byashibutse ku kuba Leta ya RDC yarinangiye kokugirana ibiganiro na M23 ndetse ikananga gukemura umuzi w’ibibazo by’umutekano, byaciye intege ibiganiro by’amahoro bya Luanda, bitiza umurindi kandi binongera igihe cy’imirwano, ari na ko bigira ingaruka mu mutekano w’ibihugu by’abaturanyi barimo n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda iboneraho kwibutsa ko abakabaye batanga umusanzu mu gushaka ibisubizo birambye badakwiye guhinduka ikibazo ubwabo.

U Rwanda kandi rwongeye gushimangira ko rushyigikiye gushaka igisubizo cya Politiki kuriaya makimbirane nubwo ngo ibiganiro by’amahoro bya Luanda bidakwiye kurebwa nk’igisubizo ubwabyo ahubwo ari igikoresho kimwe mu bishobora guhoda umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC.

U Rwanda rusanga ibiganiro by’amahoro bya Luanda n’ibya Nairobi bikwiye kongererwa imbaraga byihuse hagamijwe guharanira kugera ku mahoro n’umutekano birambye ku bihugu byose byo mu Karere.

Ambasaderi Uhoraho mu Muryango w’Abibumbye Ernest Rwamucyo, imbere y’Akanama k’Umutekano ka Loni yavuze ko Leta ya Congo ifite ibikenewe byose ngo ibashe gukemura ibibazo by’intambara yabaye agatereranzamba ariko irabyirengagiza.

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE