M23 yafunze ikirere cy’i Goma

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wafunze ikirere cy’i Goma mu rwego rwo gukumira ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zikomeza kwifashisha ikibuga cy’indege cya Goma mu kumisha ibisasu mu baturage.

Mu itangazo rya M23 ryasohotse kuri iki Cyumweru, M23 yatangaje ko icyo kirere cyafunzwe mu gihe uwo mutwe ukomeje imirwano igamije kubohora Umujyi wa Goma ukava mu maboko y’izo ngabo zishinjwa kuroha ibisasu mu basivili.

Uwo mutwe wasabya ingabo za Leta (FARDC) ziri mu Mujyi wa Goma kwitandukanya n’abacancuro ndetse na FDLR bagashyira intwaro hasi mu gihe witeguye kubohora uyu mujyi uhana imbibi n’u Rwanda.

Itangazo ryashyizwe hanze na M23 riragira riti: “M23 irahmaharira ingabo zo mu mahanga zirj ku butaka bwa Congo zirimo iz’u Burundi, izoherejwe na SADC, ihuriro ry’ibigi byigenga bya gisirikare (MPC) Ajemira guhagarika kwica abaturage bacu maze bakava ku butaka bwa Congo.”

Ihuriro ry’ingabo zihanganye na M23 rigizwe kandi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wapushije uwari umuyobozi, General Omega muri iyo mirwano. 

Abandi babarizwamk harimo Ingabo zoherejwe na Loni (MONUSCO), abarwanyi biyise Wazalendo n’abandi. 

Iryo huriri rikomejw kuburira abarwanyi bakomeye ku rugamba, cyane ko Umuyobozi wa FDLR yapfuye nyuma y’amasaha make uwari Guberineri wa Kivu y’Amajyaruguru Peter Cirumwami Nkuba yiciwe i Sake mh bilometero 29 uvuye i Goma. 

M23 ivuga ko intego ifite ubu ari iyo gufata Umujyi wa Goma, abaturage bawo na bo bakava mu maboko y’ubuyobozi bwananiwe kubaha umutekano usesuye. 

Ni nyuma yo gufata indi mijyi itandukanye aho ahaheruka gufatwa ari Minova yo mu Ntara ya Kovu y’Amajyepfo. 

Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko bahaye ingabo za Leta amasaha 48 yo kuba zamanitse amaboko. 

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 26, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE