Inkomoko y’izina “Indirirarugamba”, igitaramo cyizihuye benshi i Kigali

Itorero Ishyaka ry’Intore ryakoze igitaramo bise “Indirirarugamba” cyizihite benshi mu bakunzi b’ibitaramo bishingiye ku muco nyarwanda, abagize iryo torero bakaba basobanuye ko hari aho izina ryacyo rifite aho rihurira n’izina ryabo nk’itorero rishya.
Ni igitaramo cyabaye mu ijoro rya tariki 25 Mutarama 2025, muri Kigali Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.
Umuyobozi w’iri torero Cyogere Edmond, yavuze ko bahisemo kwita icyo gitaramo ‘Indirirarugamba’ bashingiye ku mutwe w’ingabo wabayeho wari uw’abana bato batozwaga kuba ingabo, nyuma bagasaba kujya ku rugamba.
Ati: “U Rwanda rwaje guterwa, abana bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara kandi bari bakiri mu itorero, babisabana umwete n’agahinda ko batewe bo bagahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.”
Akomeza avuga ko barihisemo mu rwego rwo kumvikanisha icyerekezo n’ishyaka byabo mu gusigasira umuco nyarwanda.
Ati: “Aho bihurira n’ishyaka ry’intore n’uko tutabanje gutegereza nk’itorero rikivuka ngo tugwize uburambe n’imbaraga ahubwo tukarebera ku cyizere n’ubuhanga bw’abadutoza tugashaka gutangira umwaka tutitaye ku byabaye, tukifuza gutangira umwaka dutaramira Abanyarwanda kuko tuba twifuza gukesha umwaka dutangiye dutura Abanyarwanda umuco wabo.”
Cyogere yavuze ko intego ya mbere y’iki gitaramo kwari ukumurika Itorero Ishyaka ry’Intore’ bashinze’ no gufasha Abanyarwanda gutangira umwaka neza.
Ati “Tubifata nko kweza umwaka dukoresheje umuco wacu mwiza.”
Yakomeje agira ati: “Ni igitaramo kigamije kugaragaza ko intore bakunze zitaretse umuco no guhamiriza ahubwo zigeze, ndetse n’igitaramo tuzabamurikiramo noneho ko tugiye gutangira kwigisha abana b’Abanyarwanda nk’uko twabisabwe kenshi.”
Agaruka ku buryo yanyuzwe n’ubwitabire bw’abaje mu gitaramo, Cyogere yatangaje ko byamurenze kandi byamutunguye kandi ari bwo bakivuka.
Yashimangiye ko kuba Abanyarwanda batari basanzwe bumva izina ryabo ariko bakabashyigikira ari bintu bibateye imbaraga kurushaho.
Muri iki gitaramo harimo abahize ari abasirikare bamugariye ku rugamba, Cyogere akaba ahamya ko hari icyo bivuze mu gusigasira umuco n’amateka y’ubutwari by’u Rwanda.
Ati:”Bariya noneho ni bakuru bacu
mu kuba ingabo, n’ingabo ikwiye, ziba zararwanye urugamba rw’imbunda,urw’amacumu n’imyambi. Wabonye twe dukina mu mukino bo ntibabikozemo imikino bararwanye ngo tubone amahoro.”
Akomeza avuga ko gukora imikino njyarugamba biba ari ukubibutsa ubutwari bwabo n’ubw’abababanjirije kandi kubabona bituma na bo barushaho guhora biteguye gutabarira Igihugu.
Iri torero ryaciye agahigo ko kuba bamaze amatike ari hagati ya 3500 na 4000 ku isoko habura amasaha make ngo igitaramo kibe kandi ari cyo gitaramo cya mbere bakoze.













