Musanze: Abo muri santere ya Byangabo barasaba kubakirwa gare

Abagana n’abaturiye santere ya Byangabo, iherereye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, bavuga ko kutagira aho bategera imodoka hagaragara bibateza impanuka ndetse bigateza amakimbirane n’abafite ibinyabiziga n’abagendesha amaguru, bagasaba inzego bireba kububakira gare.
Aba baturage bavuga ko gare iri mu muhanda kubera nta handi hategerwa imodoka kuri uyu muhanda uva Musanze werekeza Rubavu, ibi rero ngo biteza amakimbirane ku mpande zose nk’uko Ndahimana Egide abivuga.
Yagize ati: “Dufite ikibazo cy’ahantu hisanzuye ho gutegera imodoka ndetse na parikingi y’imodoka zitwara abagenzi, kuri ubu rero urabona ko imodoka ziba ziparitse neza neza mu muhanda, umugenzi ntabwo atambuka uko bikwiye, ajya kumva akumva imodoka imuturutse inyuma hano nta kwezi gushira umugenzi atagonzwe, dukeneye ko abagenzi badakomeza kugongwa, akaba ari yo mpamvu twifuza gare hano”.
Mujawamaliya Alice we asanga ubwinshi bw’imodoka na bwo ari kimwe mu biteza impanuka cyane cyane ko iriya santere y’ubucuruzi, ifite isoko, ibigo by’amashuri kugeza kuri kaminuza, umubare w’imodoka nawo ngo ugenda wiyongera, bityo ngo urwo rujya n’uruza rukeneye ko haboneka ahategerwa imodoka hisanzuye.
Yagize ati: “Hano ubwinshi bw’imodoka n’abantu kandi noneho mu muhanda usanga biteye impungenge, kuko imodoka zigenda ziyongera umunsi ku wundi, kandi urabona ko na hano ari hato, hari ndetse n’ibigo bitwara abagenzi byahisemo kuparika imbere y’amaduka y’abandi kubera kubura gare, nabyo usanga bibangamye, turasaba Akarere ko kadushakira gare.”
Akomeza avuga ko iki kibazo bakibwiye ubuyobozi bw’Akarere ariko nta gisubizo kiraboneka, amaso yaheze mu kirere.
Yagize ati: “Iki kibazo kirazwi rwose nawe arabona ko imodoka n’abantu muri kaburimbo biteza akavuyo ari n’aho hakomoka impanuka, twarabivuze uko buri rwego rudusuye”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo busanga ikibazo cya gare ya Byangabo kikiri kure ngo kuko nta nyigo bwari bwatekereza cyangwa se ngo buyitegure nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien abivuga
Yagize ati: “Gare ya Byangabo kuri ubu rwose ntabwo iratekerezwaho ngo ikorerwe inyigo, ariko ni ibintu dutekerezaho, cyane ko ubona koko ko hagenda haguka mu iterambere ndetse n’urujya n’uruza kuko hari serivisi nyinshi zihakorerwa haba mu burezi, ubushabitsi, ingendo n’ibindi, ubu rero tugiye kureba uburyo hakorwa inyigo.”
Abakoresha iyo gare yo mu muhanda ni abajya Rubavu-Musanze n’abava Rubavu bajya Musanze, abo bose mu bihe by’abagenzi benshi usanga umuhanda bawuzuye bigateza impanuka.
