Abantu 1311 bakize indwara y’imidido mu Rwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 24, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) bwatangaje ko mu Rwanda hamaze kugaragara abari barwaye indwara y’imidido 1311 bakize, basubira mu buzima busanzwe.

Abakize bashishikarizwa n’abaganga gukomeza gukoresha imiti bahabwa bakanakurikiza n’inama bagirwa, birinda ko bashobora kongera kuyirwara.

Ibarura riheruka ryakozwe na RBC mu 2018, ryerekanye ko abafite uburwayi bwo kubyimba amaguru mu buryo budasanzwe (imidido) mu Rwanda ari 6000.

Ubwo hazosozwaga Inama Mpuzamahanga Nyafurika y’iminsi ine y’abashakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) harimo n’iyo y’imidido, kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Mutara 2025 i Kigali, by’umwihariko hibanzwe ku cyakorwa ngo irandurwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara zititaweho muri RBC Dr Nshimiyimana Ladislas, yabwiye itangazamakuru ko u Rwanda rukomeje ingamba zo guhangana n’iyo ndwara.

Yagize ati: “Mu 6000 bayirwaye, tumaze gushyira muri gahunda y’abakize 1311, ku bufatanye n’amavuriro harimo n’ibigo nderabuzima dukoreramo.”

Yongeyeho ko n’umurwayi utakigaragaza ibimenyetso by’imidido asabwa gukomeza inama za muganga no gufata imiti, kugira ngo ubwo burwayi butagaruka.

Ati: “Aba agomba gukora imyitozo ngororamubiri, gusegura amaguru igihe aryamye, kandi tukamubwira ko iyo abonye hari ibihindutse ahita yihutira kwa muganga.”

Uwo muyobozi kandi yavuze ko nubwo u Rwanda rukomeje kwita ku barwaye imidido, hakenewe n’ubushobozi bwo gukomeza kubakira ubushobozi amavuriro abitaho n’ibindi.

Yagize ati: “Turacyakeneye izindi mbaraga kugira ngo abarwayi bose babe bavurwa, no kongera ubumenyi kuko abo bavura barahugurwa kugira ngo bavure abo barwayi.”

Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari 2023/2024, Leta y’u Rwanda yashyize amafaranga y’u Rwanda asanga miliyoni 34 z’amafaranga mu kuvura indwara zititaweho harimo n’imidido.

RBC ivuga ko mu Rwanda hari amavuriro 13 yita ku barwayi b’imidido, hakaba harimo gushyirwamo imbaraga ngo hongerweho andi 7, ndetse indwara y’imidido igihe kizagere ivurirwe ku mavuriro yose.

Ibimenyetso by’imidido

Dr Nshimiyimana asobanura ko ibimenyetso by’imidido akenshi ari ugutangira kubyimba ibirenge bidasanzwe, bikazamuka bikagera hejuru y’amavi, ibirenge bikagira uburyaryate no kokerwa, cyangwa bikazana amaga, bikaba byazana za mikorobi aho biba binuka, hakaziramo n’ibisebe.

Inzego z’ubuzima zivuga ko imidido ivurwa igakira ndetse kuyirinda bishoboka, by’umwihariko bishingiye ku kwirinda kugenda igihe kirekire wambaye  ibirenge kuko kenshi abayandura babe bamaze imyaka isaga 25 batambara inkweto bityo bakanduzwa n’ibinyabutabire (ubutare burimo virusi) bakandagiramo.

Ubwo butare bw’ubutaka burimo virusi, ngo iyo bugeze mu birenge bufunga inzira z’amazi, bigatuma ibirenge by’uyirwaye bimbyimba mu buryo bukabije.

Prof. Gail Davey, Impuguke mu kuvura indwa z’ibyorezo, umwarimu muri kaminuza, akaba n’umwe mu bitabiriye inama yaberaga i Kigali yagaragaje ko kwirinda imidido bishoboka.

Yagize ati: “Turabizi ko imidido ifata abantu bagendesha ibirenge cyane hano mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Uburyo bwiza bwo kuyirinda ni ukwambara inkweto buri munsi. Ni ukugerageza gukora uburyo bwose ibirenge bitagira aho bihurira n’ubutaka”.

Abantu barashishikarizwa kwirinda guha akato abarwaye imidido 

Ubuyobozi bwa RBC bukebura abantu bose baha akato abarwaye imidido, basabwa  kubireka kuko ari uburwayi busanzwe kandi iyo bukize uwari uburwaye asubira mu buzima busanzwe nk’abandi.

RBC ivuga ko imidido yibasira cyane abatuye mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba ariko ko ubushashakatsi bwakozwe bwerakanye ko mu Turere twose tw’Igihugu ihagaragara.

Dr Nshimiyimana Ladislas yatangaje ko mu Rwanda abasaga 1300 bakize imidido
Abashakashatsi ku ndwara zitaweho baganiriye ku cyarandura imidido muri Afurika
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mutarama 24, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE