Karongi : Abacuruzi barembejwe n’abazunguzayi banze gucika

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 24, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bamwe mu bakorera ubucuruzi mu isoko rya Rubengera mu Karere ka Karongi, bagaragaje ikibazo cy’abazunguzayi n’ababa badashaka gutanga umusoro bagahitamo gucururiza hafi y’isoko bikabatera igihombo.

Ubwo Imvaho Nshya yageraga mu isoko rya Rubengera, bamwe mu bacuruzi bagaragaje ko babangamirwa cyane n’abazunguzayi bajya gucururiza hafi bikabangamira abatanga umusoro bakoreramo ibicuruzwa byabo bikabaheraho.

Umucuruzi umwe yagize ati: ”Iyo tubyutse mugitondo tukaza gukorera hano, tuba dushaka amafaranga atunga imiryango yacu ndetse tukanasorera Igihugu. Niba niyemeza gusora rero nkanga kubunza ibase ni uko mba nshaka gucuruza neza, ibintu byanjye bigashira ntiruka ku muhanda. Ikibazo gihari kiturembeje, ni icy’abazunguzayi bakorera mu nkengero z’isoko kuko biraduhombya.”

Undi wari urimo gucuruza imbuto yagize ati: ”Iri soko ndimazemo igihe, ariko ikibazo cy’abazunguzayi kiri kugenda gifata indi ntera. Niba ikilo kimwe cy’imyembe ari ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda. Umuzunguzayi aratangirira umuntu hariya imbere y’isoko, akimuhere igihumbi magana atanu cyangwa igihumbi. None se ubwo ndaba nungutse?”

Bavuga ko abo bazunguzayi baherukaga gufatirwa ingamba, barirukanwa ku bufatanye na DASSO ariko ngo harigushira nk’amezi atatu basa n’abaretswe ku buryO, abacururiza mu isoko ibyo barangura birimo kubasaziraho.

Ati: ”Ubundi hambere twagejeje iki kibazo ku Murenge, baduha DASSO ziradufasha bisa n’ibicecetse baragabanyuka, ariko ubungubu, byarongeye biba bibi, turasaba ko bakongera kudufasha nabo bakaba banagirwa inama yo kujya hamwe n’abandi kuko twe ntako tutagira ariko bikanga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Muzungu Gerard yabwiye Imvaho Nshya ko icyo kibazo abacuruzi bafite bagiye kongera kugishyiramo imbaraga kigakemuka burundu.

Ati: ”Hari uburyo buzwi ubucuruzi bukorwamo kandi bugatanga umusaruro ku babukora, rero tugiye gufatanya n’inzego zibishinzwe, dukumire aba bazunguzayi, ari ko na bo dukomeza kubereka ibyiza byo gukorera hamwe n’abandi. Abo bacuruzi turabizeza ko iki kibazo tugiye kugikoraho.”

Abavuga ko bahombywa n’abazunguzayi ni abakorera by’umwihariko mu isoko rya Rubengera mu Karere ka Karongi.

  • KWIZERA JEAN DE DIEU
  • Mutarama 24, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Mutarama 25, 2025 at 6:14 am

Abacuruzi bareke kwiba abaguzi bitwaje imisoro atali ibyo kuzunguza ntibizacika niba bagurisha ikilo 1 amafaranga 1000 kandi bunguka Abacuruzi bakigurisha 2000 se ubwo basora angahe ku kilo !!! iyo ntiyaba ali inyungu ahubwo nukwiba abaguzi

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE