Umukobwa wa Ragga Dee yateguje kugaragaza ubuhanga bwe mu muziki

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umukobwa wa Ragga Dee, ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki wa Uganda Shivon Dee, yateguje kugaragaza ubuhanga bwe mu muziki, mu gitaramo cya se cyo kwizihiza urugendo rw’imyaka 37 amaze mu muziki.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko atigeze yifuza guterwa ishema n’ubwamamare bwa se nk’uko bigenda ku bandi bana bavuka ku byamamare, ahubwo yahisemo gukoresha ubwenge bwe akagaragariza abakunzi b’umuziki ubuhanga bwe.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’icyo gitaramo ateganya kuzaririmbamo nk’umuhanzi ukizamuka.

Yagize ati: “Ntabwo nitwara nk’umukobwa uvuka ku cyamamare cyangwa umunyabigwi, si byo nifuje ko byasobanura uwo ndi we, ngerageza kubaho ubuzima bwanjye no kubaka ibigwi byanjye mu muziki ntashingiye ku bya papa.”

Shivon Dee avuga ko yiteguye kuzagaragariza abazitabira igitaramo cya se cyo kwizihiza imyaka 37 amaze mu muziki, ubuhanga bwe mu muziki.

Ati: “Nishimiye kandi niteguye kuzagaragaza ubuhanga bwanjye mu muziki, kuko gukora umuziki byari inzozi zanjye, abazitabira igitaramo bazabibona ntabwo nzabatenguha.”

Uyu mukobwa avuga ko muri zimwe mu ndirimbo zigezweho za se ari we wazanditse, nubwo atanditse mu buryo nk’ubwo se yandikagamo.

Shivon avuga kandi ko aririmba mu njyana ya Hip Hop, kandi ko urugendo rwe rw’umuziki yarutangiye afite imyaka 14 y’amavuko, ashimira se ko yamuhaye umurongo akamutega amatwi kandi akamureka akabikora mu buryo bwe.

Biteganyijwe ko igitaramo cya Ragga Dee cyo kwizihiza urugendo rw’imyaka 37 amaze mu muziki kizaba tariki 31 Mutarama 2025.

Shivon Dee ari kumwe na se Ragga Dee
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE