Huye: Iteme ryangiritse ribangamiye kugeza umusaruro ku isoko

  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abatuye mu Mirenge ya Rusatira na Ruhashya mu Karere ka Huye, bavuga ko bakeneye gukorerwa iteme ryangiritse rituma kuri ubu batabasha kugeza umusaruro ku masomo no guhahirana n’indi Mirenge.

Umwe muri abo baturage utuye mu Murenge wa Ruhashya, avuga ko nta modoka ishobora kwambuka ngo igere iwabo ku buryo kuzana umusaruro ku isoko bibagora.

Ati: “Hano nta modoka ibasha kuhagera kuko ririya teme kuva ryakwangirika bigorana kuba wageza nk’umusaruro ku isoko, ku buryo Jyewe nifuza ko ubuyobozi budufasha kikongera kuba nyabagendwa”.

Mugenzi we w’umucuruzi avuga ko iyo avuye kurangura ibicuruzwa ashaka abamutwaza ku mutwe nyamara mbere Imodoka yarabimuzaniraga.

Ati: “Jyewe nkora ubucuruzi, mbere kiriya kiraro kitarapfa imodoka yanzaniraga ibicuruzwa, none ubu usibye gutuma amagare ubundi ibindi bakabyikorera ku mutwe nta kindi nakora, ahubwo ubuyobozi budufashije kigakorwa byaba ari byiza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko bakiri gushakisha ingengo y’imari yo gukemura icyo kibazo cy’iteme.

Ati: “Ikibazo cya ririya teme turi kugikoraho kuko ubu turi gushakisha ubushobozi bwo kugikemura. Gusa abatuye biriya bice turabasaba kwihangana bakaba bakoresha n’imiganda aho bishoboka mu gihe ingengo y’imari yo kugikora mu buryo bwa burundu itaraboneka.”

Abo baturage bavuga ko imodoka ziva mu Murenge wa Ruhashya zidashobora kubona aho zinyura, bikagira ingaruka ku migenderanire isa n’iyahagaze ndetse no kugeza ku isoko umusaruro w’ibigori byera muri aka gace bikagorana aho uyu musaruro wangirikira mu bubiko, undi ikangirikira mu mirima kubera kubura aho bawucisha.

Kwangirika kw’iteme bituma abaturage badahahirana kuko kugeza umusaruro ku isoko bigoye
  • UWIZEYIMANA AIMABLE
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE