Ibihame by’Imana n’Ishyaka ry’intore ni nka APR na Rayon- Cyogere

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abagize Itorero Ishyaka ry’intore batangaje ko Itorero ryabo n’iry’Ibihame by’Imana batasangira intore icyo benshi bita ‘Gufuma’, kuko bidashoboka ko intore yahamiriza mu Bihame ngo igaruke ihamirize no mu Ishyaka ry’Intore.

Gufuma ni igihe Intore ishobora kwifashishwa mu itorero rimwe, hanyuma irindi ryayikenera ikajyayo, ni nko kuba ufite aho ukora ufite amasezerano n’ahandi ukora ibiraka gusa.

Ibi Cyogere uyobora itorero Ishyaka ry’Intore avuga ko nta ntore yahamiriza mu Ibihame by’Imana ngo yongere ihamirize mu Itorero ryabo.

Yagize ati: “Ibihame by’Imana biriho kandi cyane twabibayemo, tubishyize mu rurimi twumva ni nka APR na Rayon, uyu munsi wakina muri APR, muri Rayon Sport, ariko bitewe n’aho intumbero yawe iri bwumvikane.”

Yongeraho ati: “Umuntu ashobora kuva mu Inganzo Ngari akajya mu Nyamibwa, ariko ntabwo iyo wavuyeyo uba wemerewe kongera kugaruka kubyina aho wavuye, uguma aho wagannye, ntabwo dushobora gutizanya imbaraga kugira ngo tubashe no guhiganwa. Ibyo nabyo ntimukabyirengagize mu itorero habaho guhiganwa, kurushanwa.

Ntabwo nahamiriza mu Ibihame by’Imana ngo njye no mu Ishyaka ry’Intore ngo uzamenye abahiga abandi, icyakora intore zose zahurira mu Itorero ry’Igihugu.”

Agaruka ku bijyanye no kuba mu itorero hatarimo abakobwa, Cyogere, avuga ko bakirimo gutegura ibisabwa kugira ngo bajye bashobora gutoza abakobwa kuko mu ntego zabo harimo kujya batoza abakiri bato byinshi mu bigize umuco.

Biteganyijwe ko tariki 25 Mutarama 2025, ari bwo Itorero Ishyaka ry’Intore rizakora igitaramo cyabo cya mbere bise “Indirirarugamba” kuva batandukana n’Ibihame by’Imana kuko inkuru zitandukana ryabo zatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka wa 2024.

Amafoto: TUYISENGE Olivier

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE