DIGP Ujeneza yakiriye itsinda ry’intumwa zo muri Guinea

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi; DCG Jeanne Chantal Ujeneza ku wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025, yakiriye ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zo mu gihugu cya Guinea ziyobowe na Minisitiri w’umutekano no kurengera abaturage muri icyo gihugu, General (Rtd) Bachir Diallo.
Ibiganiro bagiranye byagarutse ku bijyanye no gusangira ubunararibonye n’imikorere ya kinyamwuga ishingiye cyane cyane ku bufatanye n’abaturage, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa byo gucunga umutekano wo mu muhanda.
DIGP Ujeneza yabashimiye kuba barahisemo gusura u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko.
Yagize ati: “Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, irya bagenzi banjye bagize Polisi y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, Nejejwe no kubaha ikaze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda. Turabashimira kuba mwarahisemo u Rwanda na Polisi y’u Rwanda by’umwihariko nk’ahantu habereye uruzinduko rwanyu rw’akazi.”
DIGP Ujeneza yavuze ko uru ruzinduko bagiriye mu Rwanda rwerekana ubushake bwa Repubulika ya Guinea mu gushimangira ubufatanye no gusangira imikorere myiza ya kinyamwuga hagati y’ibihugu byombi byahindutse ibihugu by’abavandimwe nk’uko abakuru b’ibihugu babigaragaje.
Gen (Rtd) Diallo mu ijambo rye yavuze ko bahisemo gusura u Rwanda kugira ngo babashe kwiga uko bagera kuri byinshi byiza mu gihe gito, bitewe n’uko u Rwanda ari urugero rwiza rw’igihugu cyivanye mu bibazo by’ingutu cyahuye nabyo kikaba kiri ku rwego rushimishije mu mahoro n’umutekano birambye no ku rwego rwo kubisangiza abandi.
