Nyagatare: Bishimira ko aho Maj. Gen. Rwigema yatabarukiye hashyizwe ikimenyetso

  • HITIMANA SERVAND
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage b’Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare baturiye aho intwari Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yarasiwe bavuga ko bishimira ko hashyizweho ikimenyetso, bukaba uburyo bwo kubungabunga ayo mateka.

Abo baturage bavuga ko ari icyifuzo bari barahaye ubuyobozi bwabo mu bihe bitandukanye bakizezwa ko bizakorwa.

Mu 2015 icyo cyifuzo bari bakigejeje ku wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Uwamariya Odette basaba ko ubuyobozi bwashyiraho site zizwi zifasha mu kutazimangatana kw’aya mateka.

Icyo gihe Uwamariya yabwiye itangazamakuru ko icyifuzo cy’abaturage cyari ingenzi ndetse avuga ko hari inzego zitandukanye zabihaga umurongo.

Yagize ati: “Ubu harategurwa kubarura amasite yahuzwa n’aya mateka y’ubutwari ndetse n’urugamba rwo kubohora u Rwanda, nyuma yo kuhabarura turafatanya n’ibigo bitandukanye mu gushaka uko hubakwa ibimenyetso by’ayo mateka.”

Mu myaka yakurikiyeho hagiye hasurwa ibice bitandukanye bifite umwihariko ku rugamba rwo kubohora Igihugu, haza gutangira na gahunda yo kuhubaka ibimenyetso biranga aya mateka. I Matimba hubatswe ikimenyetso ku kiraro cya Kagitumba aho inkotanyi zinjiriye n’aho Rwigema yatabarukiye.

Gashumba Benon yagize ati: “Hakwiye gushyirwa urwibutso rw’aya mateka ku buryo n’abatamuzi bajya bagera kuri aka gasozi bakumva impamvu, bigatuma banasobanuza impamvu y’urugamba yatangije. Ikindi ni uko abantu bahasura bityo aya mateka y’intwari yacu agahabwa agaciro.”

Kuri ubu rero ngo kwizihiza Umunsi w’Intwari muri uyu mwaka wa 2025 bije bisanga hari ibyakozwe birimo gushyira ibimenyetso kuri ayo mateka.

Abahaturiye bavuga ko bashima cyane iki gikorwa cyatumye kuri ubu hari abatangiye kuza kuhasura.

Rwabudagara Sam agira ati: “Kuri ubu usanga abantu bazamuka agasozi abandi bakamanuka aho bituma n’abakiri bato bagira amatsiko yo kumenya ibyabereye hariya. Ni byiza cyane rero kuko ibi bituma ubutwari bwa Maj. Gen. Rwigema budashobora kuva mu mitwe y’abatuye inaha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague avuga ko uretse kuba ibimenyetso nkibi bifasha mu kubungabunga amateka, ngo bizagira n’impinduka mu iterambere ry’abahaturiye, Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange.

Agira ati: “Uyu ni umurage mwiza dufatiraho urugero rwiza rwo kwitangira abandi byakozwe na Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema. Kuhubaka ibi bimenyetso ni ugusigasira ubu butwari yagaragarije Igihugu.”

Bizafasha kubungabunga ayo mateka ariko kandi hazanabyazwa umusaruro binyuze mu bukerarugendo muzi ko igihugu cyacu kitayeho cyane, aho ubu abantu bashobora kuza gusura aya mateka ibyo binjiza bigera ku muturage mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Akomeza agira ati: “Kandi uko abashyitsi biyongera muri aka gace bivuze ko n’abaturage bahafite ibikorwa byabo bizatera imbere kuko bishobora gukenerwa n’abahagenda.”

Uyu muyobozi asaba abaturage gushyira umutima ku byo bakora bakagira isuku kugira ngo abaza babagana batazababonaho icyasha kuko ubwo baba bari gutatira ya nzira y’ubutwari.

Taliki ya 2 Ukwakira ni bwo uwari Umugaba w’ingabo za RPA Inkotanyi Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema yaguye ku rugamba hashize umunsi umwe izi ngabo zinjiye mu gihugu zitangije urugamba rwo kukibohora.

Ako gasozi ka Nyabwishongwezi karasiweho Intwali yashyizwe mu cyiciro cy’Imanzi Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, kari hafi y’umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda.

Abaturage ba Matimba bishimira ko ahatabarukiye intwari Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema hashyizwe ikimenyetso kibungabunga ayo mateka
Ahari amateka y’intwari Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema ku musozi wa Nyabwishongwezi hatangiye gusurwa
  • HITIMANA SERVAND
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE