Perezida Kagame yihanganishije Turikiya kubw’inkongi yibasiye hoteli ikica 76

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yihanganishije Perezida Recep Tayyip Erdoğan n’abaturage ba Turikiya (Türkiye) bapfushije abantu bagera kuri 76 bahiriye mu nkongi y’umuriro yafashe hoteli i Bolu.
Perezida Kagame yavuze ko yifatanyije mu kababaro n’imiryango yabuze abayo ndetse n’abantu bose bagizweho ingaruka n’ibyo byago, yifuriza abakomeretse gukira vuba.
Yagize ati: “Mbikuye ku mutima nihanganishije Perezida Recep Tayyip Erdoğ n’abaturage ba Turikiya ku bw’ababuriye ubuzima mu nkongi y’umuriro yafashe hoteli mu cyanya gikorerwamo imikino ya Ski i Bolu. Imitima yacu iri kumwe n’imiryango yabuze ababo ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibyo byago bose. Turifuriza abakomeretse gukira.”
Nk’uko byatangajwe na Euro News ni uko abantu icyenda bafunzwe mu rwego rw’iperereza bakurikiranyweho iyo nkongi y’umuriro i Bolu mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Turukiya ihitana abantu 76.
Inkongi y’umuriro yibasiye hoteli y’amagorofa 12 yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Turikiya ya Bolu, yahitanye abantu 76. Abayobozi bavuga ko abantu babiri muri bo bapfuye nyuma yo gusimbuka bava mu nyubako kugira ngo bahunge umuriro.
Nk’uko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cya Turkiya Ali Yerlikaya abitangaza ngo abandi barenga 50 na bo bakomerekeye mu nkongi y’umuriro muri hoteli ya Grand Kartal i Kartalkaya ski ya Bolu. Inkongi y’umuriro yadutse mu gihe cy’umwaka ubwo amahoteri aba yuzuye, mu gihe amashuri hirya no hino aba ari mu kiruhuko cy’ibyumweru bibiri.
Yatangarije abanyamakuru ati: “Imitima ifite intimba. Turi mu cyunamo.”
Yongeyeho ati: “Ugomba kumenya ko umuntu wese ufite uruhare mu guteza ubu bubabare atazacika ubutabera.”
Minisitiri w’Ubutabera wa Turikiya, Yilmaz Tunc, yatangaje ko muri abo bantu icyenda bafunzwe mu rwego rwo gukora iperereza ku cyateje iyo nkongi y’umuriro ndetse harimo na nyiri iyo hoteli.
Guverinoma yashyizeho abashinjacyaha batandatu kugira ngo bakore iperereza kuri iyo nkongi y’umuriro, bikekwa ko yatangiriye mu gice cya resitora ya hoteli mbere yo gukwirakwira vuba mu nyubako.
Umuriro wabaye muri hoteli yari irimo abantu 248. Ishami rishinzwe kuzimya umuriro rivuga ko ryatangiye gukemura ikibazo saa kumi n’iminota 15 zo mu rukerera.
Yerlikaya avuga ko abantu 45 kuri 76 bapfuye bamenyekanye, kandi ko hakomeza ibikorwa byo gushakisha imyirondoro y’abao bandi. Imirambo y’abo bamenyekanye yashyikirijwe imiryango yabo.
Umuntu umwe ni we bakomeretse cyane, abandi 17 bahise bavurwa barataka kuko bakomeretse byoroheje nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Turikiya Kemal Memisoglu.
Yelkovan yavuze kandi ko byasabye isaha amakipe azimya umuriro kugira ngo agere kuri hoteli. Minisitiri Yerlikaya avuga ko gutinda byatewe n’igice cya hoteli y’ibyumba 161 kiri ku nkombe y’urutare, bikabangamira ibikorwa by’ubutabazi.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Mutarama 2025, Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yatangaje umunsi w’icyunamo mu gihugu.
Yongeyeho ko amabendera yose amanurwa akagezwa mu cya kabiri ku nyubako za Leta ndetse no ku z’ubutumwa bwa diplomasi bwa Turukiya , hagamijwe kunamira abo bahitanwe n’inkongi y’umuriro
Mu ijambo yavuze ejo hashize ku wa Kabiri, umuyobozi wa Turukiya yagize ati: “Ikibabaje ni uko twakiriye inkuru ibabaje cyane muri iki gitondo ivuye i Bolu, Kartalkaya. Abavandimwe bacu barapfuye, abandi barakomereka mu nkongi y’umuriro yibasiye hoteli.”
Erdogan yashimangiye ko ingamba zose zikenewe zizafatwa kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi y’umuriro, avuga ko umuntu wese waba ari we nyirabayazana w’iki kibazo kibabaje, azabibazwa.



