Itorero Ishyaka ry’Intore rigiye gufasha Abanyarwanda kweza umwaka wa 2025

Abagize Itorero Ishyaka ry’Intore basobanuye impamvu yo kuba barashyize igitaramo cyabo kibura iminsi mike ngo kibe mu kwezi kwa Mutarama, ko ari ukugira ngo beze umwaka.
Iri torero rimenyerewe nk’itorero ribamo abasore gusa, bavuga ko ryatangiranye n’abantu bagera kuri 70, benshi muri bo bakaba bari bagize Itorero Ibihame by’Imana ryari risanzwe rikora igitaramo kizwi nka ‘Mutarama Twataramye’.
Ni ibyo bagarutseho ku mugoroba wa tariki 21 Mutarama 2025, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo cyabo igeze.
Mu gusobanura impamvu bahisemo gukora igitaramo bise ‘Indirirarugamba’ muri uku kwezi, Cyogere uyobora itorero Ishyaka ry’Intore yatangaje ko bifuje kweza umwaka bagafasha Abanyarwanda kuwukomeza wera.
Yagize ati: “Impamvu twahisemo gukora igitaramo muri Mutarama, ni ukugira ngo Abanyarwanda batangirane umwaka wabo umugisha uva mu muco wabo, tubifata nko kweza umwaka (kuwufasha kuba mwiza ukazira icyasha), kuko bawutangiye babona ibikwiye kandi bikesha amaso yabo.”
Akomeza agira ati: “Burya ntabwo mu muco wacu wa Kinyarwanda habamo ibintu byanduye, habamo amateka, ibigwi, uko twitwara, dusa, tugenda, tuganira n’ibindi byiza bitwibutsa abo turi bo tugatangira umwaka twishimye, tunezerewe nk’Abanyarwanda, bituma twumva twatanze umusanzu wacu nk’intore.”
Cyogere avuga ko izina ‘Indirirarugamba’ bahaye igitaramo cyabo rifite aho rihuriye n’izina ry’itorero ryabo (Ishyaka ry’Intore) bikazasobanurwa n’umukino bateganya gukoreramo.
Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba tariki 25 Mutarama 2025, kikazabera muri Kigali Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali.

