Tennis: Novak Djokovic yasezereye Carlos Alcaraz muri Australian Open

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Novak Djokovic yageze muri ½ cya Australian Open nyuma yo gutsinda Carlos Alcaraz amaseti 3-1 (4-6, 6-4, 6-3, 6-4). 

Carlos Alcaraz yatangiye neza yegukana iseti ya mbere atsinze amanota 6-4. 

Mu iseti ya kabiri, Djokovic yagarukanye imbaraga ayegukana atsinze amanota 6-4 ndetse yegukana itsinzi amaseti 3-1. 

Novak Djokovic yahagaritse urugendo rwo kudatsinda Alcaraz marushanwa ya ‘Grand Slam’, kuko yari yamutsinze ku mukino wa nyuma wa Wimbledon inshuro ebyiri ziheruka.

Ni ku nshuro ya 12 Djokovic w’imyaka 37 ageze muri ½ cya Australian Open, ari gushaka uko yegukana iri rushanwa ngo ribe Grand Slam ya 25 yegukanye ari na ko yandika amateka mashya yo kugira nyinshi.

Undi mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Kabiri Umudage Alexander Zverev yasezereye Umunyamerika Tommy Paul atisnze amaseti 3-1.

Djokovic yigaranzuye Alcaraz agera muri 1/2 ku nshuro ya 12
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE