Timaya abona Rema nk’umuhanzi uyoboye abandi muri Nigeria

Umuhanzi Timaya yarase ibigwi Rema, avuga ko amubona nk’umuhanzi uyoboye abahanzi b’ikiragano gishya muri Nigeria.
Mu kiganiro aherutse kugirana na radio yitwa Cool FM, yagaragaje ko yishimira Rema, avuga ko ari umuhanzi uyoboye abahanzi b’ikiragano gishya.
Timaya yavuze ko imyambarire ya Rema ndetse n’uburyo akoramo umuziki, byatumye agaragara nk’uyoboye muri bagenzi be.
Yagize ati: “Ndi umufana wa Rema. Mu bahanzi bose bakiri bato ari ku isonga. Rema ameze nkaho ari Papa wabo. Ntubizi se? Umuziki we ni mwiza, uko yitwara ku rubyiniro biratangaje, kandi ni umuhungu mwiza cyane.”
Si ubwa mbere uyu muhanzi agaragarijwe gushimwa n’abahanzi batandukanye barimo na bamwe mu bahanzikazi batandukanye barimo Selena Gomez bafatanyije indirimbo ‘Baby Calm down’.
Umuhanzi Timaya azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Bang Bang, Sweet Us, Mașe, Money hamwe n’izindi, akaba ari umwe mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria.