Rusizi: Umuhanda wa Km 50 ushamikiyaho ijya RDC n’u Burundi ugiye gusanwa

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi biruhukije nyuma yo guhabwa amakuru ko umuhanda mpuzamahanga wa Kamembe-Bugarama unyura mu Mirenge inyuranye, ugiye gutangira gusanwa nyuma y’imyaka ikabakaba imyaka 10 umaze utangiye kwangirika.
Uyu muhanda wari kaburimbo ugahinduka igitaka ushamikiyeho indi ikora ku bihugu by’u Burundi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba ari na wo wifashishwa n’amakamyo akura sima ku ruganda rwa CIMERWA ruherereye mu Murenge wa Bugarama.
Iyangirika rikomeye ry’uwo muhanda mpuzamahanga rihangayikishije abawukoresha bose barimo abaturage b’ imirenge inyuranye y’Akarere ka Rusizi, abashoferi b’amakamyo ajya gukura sima kuri CIMERWA, n’abandi bose bawunyuramo buri munsi.
Abaturage bavuga ko ubwo babonaga imashini ziza gutangira kuwutunganya mu mwaka ushize bagize icyizere, ariko bagatungurwa n’uko zahise zisubirayo igitaraganya.
Bavuga ko kuri ubu uyu muhanda ushamikiyeho indi igera ku bihugu by’u Burundi na RDC ubateza impanuka, ukoreshwa cyane n’imodoka zigana i Bukavu na Uvira muri RDC n’u Burundi.
Iyangirika ry’uyu muhanda rivugwaho guteza impanuka nyinshi z’amagare agwa mu makamyo ashakisha aho anyura, cyane cyane mu gice cy’umurenge wa Nzahaha.
Bavuga ko hari n’amakamyo ahagwa cyangwa hakabera izindi mpanuka z’ibinyabiziga bisanzwe. Izindi ngorane ni iz’uko n’imodoka zakoreshaga iminota 45 kuri ubu zisigaye zikoresha amasaha arenga abiri bikabatuma ibiciro by’ingendo bizamuka.
Binateza ibibazo by’ubuhahirane bw’abaturage kuko nk’amasoko ya Bugarama na Gishoma atakigira urujya n’uruza nk’urwa mbere.
Pasiteri Nsengiyumva Etienne utuye mu Murenge wa Nzahaha, avuga ko uretse impanuka unateza ibibazo byinshi by’ubuzima n’isuku nke.
Ati: “Indwara z’ubuhumekero mu gihe cy’izuba ryinshi ziriyongera cyane hano, kuko ivumbi risakazwa n’izo modoka zose ari ryo abahaturiye baba bahumeka gusa tutibagiwe n’izindi ndwara zituruka ku mwanda kuko ivumbi rinagera mu bikoni abahaturiye batekeramo bakarya ibyanduye, n’isuku y’imyambaro n’iy’inzu ubwazo ntishoboke, ivumbi rikanagera ku buriri baryamaho.”
Kanakuze Marie Thérèse utuye mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko uretse indwara zituruka ku ivumbi uboherezamo wanabateje ubukene bwinshi.
Ati: “Nk’ubu twezaga imyaka tuyijyana mu masoko ya Kamembe, Gishoma na Bugarama n’abandi baza kutugurira. Ariko imodoka yatugeragaho mu isaha irafata amasaha 3. Umuhanda wabaye ibinogo gusa nta moto cyangwa igare byemera kuwunyuramo bidutwariye imyaka. Imodoka na zo abashoferi basa n’abawanze, rwose dukwiye gutabarwa tugahabwa umuhanda muzima utatudindiza kuko hashize igihe kirekire turi mu bukene n’ubwigunge bukabije.”
Bavuga ko ukozwe ukongera kuba nyabagendwa warengera byinshi byangirika ubu, haba ku buzima, ubukungu n’imibereho myiza yabo.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Ntibitura Jean Bosco, yizeza abaturage ko mu minsi itatu gusa ugiye gutangira gusanwa kugira ngo wongere ube nyabagendwa, ukazakorwa birambye na bwo mu bihe bya vuba.
Ati: “Turabizeza rwose ko ugiye gusanwa si ibipindi. Hari imirimo y’ibanze igiye gukorwa kuko mbere yo kuza hano nabanje kuvugana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), bambwira ko hari imashini zigiye kuza vuba bitarenze ku wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama ngo zibe zisana mu gihe hagitegerejwe ko umuhanda ukorwa wose.”
Guverineri Ntibitura yahamije ko hari umushinga wo kubaka uwo muhanda mu buryo burambye kandi ko n’ubushobozi buhari.





NIYITANGA Jackson says:
Mutarama 22, 2025 at 7:23 amNukuri
Twishimiye ijambo ryiza governor wintara yacu yavuye kwikorwa ryuyu muhunda kuko wariwarateje ibibazo byinshi