Mgr Dr Mugisha Mugiraneza Samuel wayoboye Diosezi ya Shyira yatawe muri yombi

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Urwego rw’Ubungenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Musenyeri Dr Mugisha Mugiraneza Samuel wahagaritswe n’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira.

Uru Rwego rwavuze ko akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.

Mu Ugushyingo 2024, nibwo Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda yahagaritse ku mirimo Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira kugira ngo hakomeze hakorwe ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo bimuvugwaho.

Ibi bibazo Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa cyane mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

Kugeza ubu afungiwe kuri Station ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Musenyeri Dr Mugisha Mugiraneza Samuel akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 21, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE