Ibibazo bibangamiye imiryango bigiye kujya bikemurirwa mu mugoroba w’ababyeyi

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, itangaza ko imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko, ari kimwe mu bibazo bituma amakimbirane mu ngo yiyongera. Yavuze ko ibibazo bibangamiye Umuryango bigiye kujya bikemurwa n’inshuti z’umuryango kandi bigakemukira mu mugoroba w’ababyeyi.
Byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki 20 Mutarama 2025, mu biganiro Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko yagiranye na MINALOC.
Baganiraga kuri raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025.
Minisitiri Dr Patrice Mugenzi, avuga ko hagiye kongerwa ubukangurambaga.
Ati: “Hagize kongerwa imikorere y’inshuti z’umuryango n’umugoroba w’ababyeyi kuko hari ibibazo byinshi bibangamiye imiryango byakemurwa n’izi nzego, bitabaye ngombwa kujya mu nkiko.”
Minisitiri Dr Mugenzi avuga ko umuryango ufite ibibazo bitandukanye birimo kuba hari imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no kuba abaturage badafite ubumenyi ku itegeko ry’umuryango.
Agira ati: “Ikibazo kibamo nuko hari n’ibyo tuvuga ko ari ibibazo, umuntu akaba afite ikibazo cye ubwe ariko ugasa n’ibibazo Umuvunyi yakemuye tubisanze ahandi kandi tuzi ko byakemukiye ku Umuvunyi.
Abanyarwanda ntituragira umutima wo kumva ko ikibazo gikemutse ahubwo tugira ikintu cyitwa ‘Guhanyanyaza’, ugakemura ikibazo, ukanamwereka ko cyakemutse ariko undi muyobozi yaza, akumva yahanyanyaza.”
Abadepite babajije Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu impamvu hagaragara imirongo miremire y’abaturage babaza ibibazo byinshi igihe basuwe n’Urwego rw’Umuvunyi.
Abadepite batunga urutoki inzego z’ibanze zishobora kuba zifite intege nke mu gukurikirana ibabazo by’abaturage.
Dr Mugenzi yavuze ko hari abaturage batanyurwa n’uburyo ibibazo biba byakemuwe, bigatuma inzego zose babonye bazigaragariza ibibazo bafite mu rwego rwo guhanyanyaza.