Kigali: Emelyne n’abandi 8 bakekwaho gusakaza amashusho y’urukozasoni bafunzwe

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kuri uyu wa mbere tariki ya 20 Mutarama 2025, rwemeje ko rwataye muri yombi abantu 9 barimo ‘Kwizera Emelyne’ wamenyekaniye ku ‘Ishanga’, bazira gusakaza amashusho bakora imibonano mpuzabitsina.
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko iryo tsinda rigizwe n’abantu 9 barimo abakobwa batandatu n’abahungu batatu bari barihurije mu itsinda ku rubuga rwa WhatsApp ryitwa ‘Rich Gang’, bafashwe ku wa 17 Mutarama 2025.
Amashusho y’abo bakobwa yasakaye ku mbuga nkoranyambaga mu cyumweru gishize, bagaragaye babanza kubyina bikenyeje udutenge tugufi bacugusa amabuno ariko nta kariso irimo.
Aho umwe yumvikanye yibutsa mugenzi we gufata amashusho na we akayafata bikarangira umwe muri bo acugushije amabuno akambara ubusa buri buri.
Andi mashusho yagaragaje umwe muri bo avugwaho kuba yarafashe icupa akaricengeza mu myanya y’ibanga rikamusambanya, ndetse andi yerekana abo bakobwa bakora imibonano mpuzabitsina ubwabo.
Ayo mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo urwa; ‘X’, Facebook, Instagram, TikTok, nizindi zitandukanye yavugishije abantu benshi bagaragaje ko batewe akababaro nibyo abo bakobwa bakoze kandi bidakwiye mu muryango Nyarwanda.
Ababyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya bumvise inkuru y’uwo mukobwa wijombye icupa mu gitsina babyamaganiye kure ndetse bagaragaza ko bashenguwe nabyo ari ibyo kwamaganwa, ndetse ababikora bose bakabihanirwa.
Ingabire Rose,(wahinduriwe amazina), yagize ati: “ Reka reka ntabwo bikwiye kwijomba icupa kuko abagabo ntibabuze! Abakobwa b’ubu bamaze kurenga umutaru ku buryo n’abasore batazongera kubizera ngo babonye abagore.”
Gasana Alfred nawe yagize ati: “Naratanguwe nkibona ayo mashusho ndavuga nti ‘Mana Nyagasani ubu aba bakobwa umuntu azabashimisha ate koko’? Uzi kubona umuntu akoresha icupa? Ni agahinda.”
Gasana yongeyeho ko abakora ibikorwa by’urukozasoni bagasakaza ubwambure bwabo bakwiye kujyanwa mu bigo ngororamuco kuko usanga ibyo bakora bihabanye n’indangagaciro.
Dr Murangira yagaragaje ko mu bafashwe hari abapimwe bagasangwamo ibiyobyabwenge birimo; urumogi ku gipimo kiri hagati ya 55 na 275 mu gihe igipimo gisanzwe ari hagati ya 0-20.
Uko bafashwe bamwe bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya ;Kicukiro, Gikondo, Remera, Kacyiru na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6), ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.0000 FRW).
lg says:
Mutarama 21, 2025 at 6:37 amZo ubwazo ntizimbabaje mbabajwe nababyeyi babo babyaye bazi ko ali abana bazima naho baravutse bararitswe mo namashitani agahinda abo babyeyi balimo birutwa nuko batali kuvuka cyangwa bagapfa kare aho kugirango bazababone barapfuye bahagaze baraboze bagenda ahantu bagombye kuba bali ubu ni kwamironko bakazahava bajyanwa iwawa
Nzamb says:
Nyakanga 15, 2025 at 8:05 pmVyagenz gut?
Paoccy phique says:
Kamena 18, 2025 at 9:31 pmAndika Igitekerezo hano
Bagomba guhanirwa uruba kwi ye