Uko RPF yashatse abanyamuryango bayo hirya no hino

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Tito Rutaremara ni Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda. Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bye bwite.

Mu nzira yo kwibohora turavuga uko RPF yavutse n’ibyayibanjirije ndetse turongeraho igitekerezo cy’uko RPF yashatse abanyamuryango bayo hirya no hino, aho abanyamuryango bayo bari (batuye, babarizwa,…)

RPF yubakaga inzego zayo muri buri gihugu, aho wasangaga urwego rwo hasi barwita Cel (cellule) y’abanyamuryango ba RPF, hejuru yarwo hakaba ishami ry’abanyamuryango ba RPF, hejuru hakabaho intara y’abanyamuryango ba RPF; ingano y’intara byavaga ku mibare y’abanyamuryango.

Ingano y’igihugu n’uburyo bwo kuva hamwe ujya ahandi.

Ingero: Uganda yari intara ya B; ifite intara 2 imwe yabaga Kampala B1, Mbarara ikaba B2.

Ibi bya Uganda byaturukaga ku mubare w’abanyamuryango no kungano y’igihugu.

Intara y’u Burundi yitwaga D; yari intara imwe nubwo hari abanyamuryango benshi ariko igihugu ari gito.

Tanzaniya yari intara ya C; yari ifite intara: Karagwe na Mwanza byari C1, Dar es Salaam yari C2, Mwesi C3.

Zaïre (DRC y’ubu) yari intara ya E; ikagira intara 4; za Kisangani, Goma yari E1; Kinshasa E2, Rubumbashi E3, Bukavu ari E4.

Aho abantu babaga ari bake ibihugu byinshi byagiraga intara imwe.

Urugero: ibihugu by’iburengerazuba ya Afurika byari bifite intara imwe, ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo byari indi ntara (South Africa, Malawi,…). Ibihugu by’i Burayi byose byari bifite intara imwe, ibihugu byo muri Amerika byari bifite intara imwe.

Dutangira u Rwanda yari intara ya “O” inyuguti O yafashwe kubera ko u Rwanda rwari intego yacu (Target).

Mu ntambara RPF yafashe igice cyayo; icyo gice n’abaturage; iyo zone tuyita O1. Mu ntambara yo mu kwezi kwa 08/02/1993.

Nyuma y’iyo ntambara habaye zone Tampon igizwe na sous – prefecture 2; iyo zone yari zone ya O2.

U Rwanda rwose rusigaye rwakomeje kuba “O” kuko rwari rukiri intego; ku rwego rwo hejuru iyi ntara ntabwo yari ifite ubuyobozi yitoreye.

Hakoreshwaga abahanga babyize mu gushaka amakuru, bakamenya kujya mu mashami (branch) yose.

Ishami ryabaga rigizwe n’umuntu umwe rimwe na rimwe 2. Amashami ntabwo yamenyanaga.

Hasi y’ishami habaga ama-cellule y’abanyamuryango ba RPF, kubera umutekano muke uri mu gihugu, Cellule y’abanyamuryango bo muri O yabaga igizwe n’Abanyamuryango batarenze 5.

Cellule y’abanyamuryango ba RPF ntiyashoboraga kandi ntiyagombaga no kumenya indi cellule.

Buri cellule yabonaga uvuye ku ishami ari we uyigezeho. Icyitonderwa: Hari abantu benshi bo muri zone “O” bajyaga kwiga ubukada mu mashuri y’abakada ba “B”, ba “D” na “E”; nyuma baje kujya baza kwigira mu mashuri y’abakada ya O1 na O2.

Mu gihe gitaha tuzaganira ku ishuri politike (political education), ibyigishwagamo n’inshingano z’intore zavagamo (Political cadres).

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE