Rutsiro: Amatsinda yabafashije kurwanya imirire mibi

Ababyeyi bibumbiye mu matsinda agamije kurwanya imirire mibi mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, bavuga ko yabafashije kurwanya imirire mibi biturutse ku nyigisho bahabwa ndetse no kwizigama.
Abagize amatsinda batangiye bizigama 100 Frw, ubu bageze ku bwizigame bw’amafaranga 300 buri cyumweru.
Baguza itsinda bakazaryishyura n’inyungu mu gihe cy’ukwezi. Ayo bagujije, bayashora mu bikorwa by’ubushabitsi bigatuma bagura amatungo magufi bakabifatanya no guhinga akarima k’igikoni.
Ni ibintu bavuga ko bibafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira.
Nyirahagenimana Venancie wo mu Kagari ka Kavumu mu Murenge wa Ruhango, avuga ko yari umugore wihugiraho ariko ageze mu matsinda ahigira uko bategura indyo yuzuye.
Yagize ati: “Aho naziye muri aya matsinda maze kumenya uko bateka indyo yuzuye. Sinarinzi guteka indyo yuzuye n’imyumvire kuri njyewe yarahindutse, ubu nzi ko indyo yuzuye igizwe n’ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.”
Ahamya ko umwana we yari mu mirire mibi ariko akimara kujya mu itsinda babwiwe ko nta muntu uri mu itsinda ukwiye kuba afite umwana uri mu mirire mibi, bituma agira akarima k’igikoni mu rugo.
Itsinda ryamugurije amafaranga atuma ashobora kurangura ibijumba akongera akabigurisha, ibyo ngo byanamufashije kugura inkoko ebyiri zitera amagi kandi akayagaburira umwana we.
Ati: “Nahereye ku 2 500 Frw nkigera muri iri tsinda, naranguye ibisheke ndunguka nishyura amafaranga n’inyungu yayo.
Ngeze ku 50 000 nguza bityo nkabasha gukora ubushabitsi, ubu nta mirire mibi nkirwaza kubera kwegerana n’abandi mu itsinda.”
Nikuze Purukeliya wo mu Rutsiro avuga ko kujya mu matsinda byamufashije kumenya guhinga imboga z’uturima tw’igikoni no kumenya gukora ubushabitsi.
Agira ati: “Nkanjye narimfite umwana uri mu mirire mibi ariko nkimara kuza mu matsinda nafashemo amafaranga 5 000 ndangura ibijumba nkajya ncuruza, za ndagara ntabonaga mu rugo nkazibona, Igi nkaribona, amata nkamugurira, umwana ngeze aho mbona ko avuyeyo.”
Ahamya ko we na bagenzi be batarajya mu itsinda bari bafite ubukene ariko aho bagereye mu itsinda babasha gukora bakabona ibibatunga.
Ntawumvayino Josephine na we ashimangira ko amatsinda yabakuye ahantu habi kuko batajyaga bateka indyo yuzuye bigatuma abana barwara indwara ziterwa n’imirire mibi.
Ati: “Mbere ntitwatekaga indyo yuzuye, abana ntibige neza ariko ubu biga neza kandi nta kibazo gihari.
Tuguza amafaranga mu itsinda, tukayishyura mu kwezi. Iri tsinda ntacyo narishinza, turi ‘Abihuje’ kandi twarigiyemo tutazi amatsinda, ubu twarasobanutse.”
Avuga ko yatangiye aguza 2 000 Frw ubu ageze ku rwego rwo kuguza 60 000 Frw kandi akayishyura neza.
Umuganwa Marie Chantal, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Akarere ka Rutsiro, avuga ko amatsinda ari kamwe mu dushya twafashije Akarere guhangana n’igwingira ndetse no kurwanya imirire mibi igaragara ku bana.
Akarere kafashije ibigo nderabuzima kugira uturima tw’igikoni, dufasha ababyeyi bafite abana bari mu mirire mibi bityo bakatwigiraho.
Agira ati: “Ubona ko byagiye bifasha abo babyeyi kubona ibyo kurya kandi bakagira n’ikibahuza (occupation).”
Ubuyobozi bwa Rutsiro buvuga ko hari amatsinda akora ububoshyi butuma ababyeyi bakomeza kuba hamwe.
Mu bana 4 800 bari bari mu mirire mibi harimo n’abafite ibyago byo kuyijyamo, bagabanyutseho ku kigereranyo cya 78% nkuko Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kayove Dr Venant Iyakaramye abisobanura.
Yabwiye Imvaho Nshya ko amaziko y’igikoni agizwe n’ingo 10 na yo yagize uruhare mu kugabanya imirire mibi ku kigero cya 78%.
Ku kigo nderabuzima cya Kayove habarurwa abana 31 bari mu mirire mibi. Abangana na 95%, Dr Iyakaremye avuga ko mu gihe cy’ukwezi baba bakize.
Mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro habarurwa amatsinda 77 n’andi 11 agizwe n’abantu bakuru bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR] mu 2020, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.
Bwerekana ko muri aba harimo abagera ku 9% bagwingiye ku buryo bukabije, umwe ku ijana agaragaza ibiro bike ugereranyije n’uburebure.
Abana bagera ku 8% bari munsi y’ibiro bisabwa ugereranyije n’imyaka bafite naho 6% bafite ibiro byinshi.
Ni igwingira ryagabanutseho 5% ugereranyije n’ubushakashatsi bwa NISR bwo mu 2015 bwerekanaga ko 38% bari bafite igwigira na 14% muri bo baragwingiye bikabije.
Akarere kari kuri 44% mu igwingira, kakazaga ku mwanya wa Kane mu gihugu.
Umwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, imibare y’Akarere ka Rutsiro igaragaza ko kari kuri 39.5% by’abana bari munsi y’imyaka 2 bagwingiye.
Mu cyumweru cy’ubuzima bw’umwana n’umubyeyi giheruka mu 2024, Akarere karisuzumye gasanga kari 28% by’abana bagwingiye bari munsi y’imyaka 2.


