Amabombe n’amasasu muri Gaza byahagaze nyuma y’amasezerano y’agahenge

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Kuri uyu wa Mbere hatangiye agahenge mu ntambara ya Isiraheli na Palestine yari imaze umwaka urenga, nyuma yuko bashyize mu bikorwa ibikubiye mu masezerano harimo guhanahana imfungwa zari zarafashwe bugwate mu ntambara.

Ku ikubitiro Palestine yahise irekura imfungwa 3 za Isiraheli nkuko byari byarumvikanyweho mu masezerano, Isiraheli nayo irekura Abanya Palestine 90.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Mutarama 2025, Isiraheli yarekuye imfungwa 90 nyuma  y’amasaha make harekuwe abagore 3 bari barafashwe na Hamas bafungirwa muri Gaza barimo; Romi Gonen, Doron Steinbrecher, na Emily Damari, nyuma y’amezi 15 y’intambara.

Gushyira mu bikorwa amasezerano ejo ku cyumweru byatinze kubahirizwa ndetse Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu atangaza ko intambara itazahagarara n’amasezerano y’agahenge atashyirwa mu bikorwa mu gihe Hamas itararekura imfungwa 3 yari yemeye kurekura ku ikubitiro nkuko byari mu masezerano.

Nyuma yuko agahenge gatangiye abantu ibihumbi bari mu buhungiro batangiye gusubira mu ngo zabo muri Gaza ndetse n’imodoka zitwaye ibikoresho by’ibaze birimo ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ubutabazi zongeye kugenda.

Kuri uyu wa Mbere u Buyapani bwishimiye agahenge katanzwe hagati ya Israel na Hamas ivuga ko ari inzira nziza yo guteza imbere umutekano n’imibereho myiza mu karere.

Umuyobozi w’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Yoshimasa Hayashi, yabwiye abanyamakuru ko Tokyo yishimiye kurekurwa kw’imfungwa zose asaba ko impande zombi zakurikiza amasezerano kugira ngo haboneke umutekano urambye.

Abisiraheli 33 bashimuswe na Hamas muri Gaza bazaguranwa n’ imfungwa z’Abanyapalesitina amagana ziri mu magereza yo muri Isiraheli, mu cyiciro cya mbere kizamara ibyumweru bitandatu.

Ibiganiro ku cyiciro cya kabiri abashimuswe basigaye bazarekurwa, ingabo za Israel zose zive muri Gaza ndetse no kugarura ituze rirambye bizatangira ku munsi wa 16.

Icyiciro cya nyuma kizabamo kongera kubaka Gaza no gutahana imirambo y’abashimuswe yasigaye.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 20, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE