Gicumbi: Imashini zihura ingano begerejwe zabakuye mu gihombo

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 19, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abahinzi b’ingano begerejwe imashini zibafasha guhura umusaruro wabo, bishimira ko iryo koranabuhanga ryabafashije kubungabunga umusaruro no kugabanya igihombo bagiraga bazihura mu buryo bwa gakondo.

Abo bahunzi bo mu Karere ka Gicumbi bavuga ko mu gihe basaruraga ingabo zabo mu kuzihura bagakoresha ibibando byabatezaga igihombo kini, kandi umusaruro ntugire ubuziranenge.

Bemeza ko guhura ingano kijyambere bituma umusaruro wabo udasigara mu mishishi y’ingano kandi ngo ntihashobora kwivangamo itaka cynangwa umusenyi nk’uko byagendaga.

Uretse n’ibyo abo bahinzi bavuga ko banaruhutse imirimo y’amaboko bakoraga igihe barimo gusarura ingano.

Kabarira Anicet, umuhinzi w’ingano mu Murenge wa Gicumbi, avuga ko gukoresha imashini zihura ingano byabakuye kuri gakondo.

Yagize ati: “Kuri ubu twavuye mu gusarura bya gakondo kuko Leta igenda ituzanira ikoranabuhanga aho umuhinzi asigaye asarura ingano ze bakamuha imashini yo kuzihura. Mu minsi iri imbere wabona bazanye n’izo kudufasha gusarura, ibi bituma tudata umwanya kuko nkanjye nakoreshaga abakozi 8 bakazihura mu minsi 3.”

Askomeza agaragaza igihombo yaterwaga no guhura ingano mu buryo bwa gakondo, uhereye ku gukoresha abakozi benshi ukageza ku ngano zasigaraga mu mahundo.

Akomeza agira ati: “Byantezaga igihombo, nkagira amafaranga mpembye, hakiyongeraho ko nko muri toni imwe y’ingano sinabura nk’ibilo 150 biba byagiye mu mahundo. Gahunda yo guhura ingano n’imashini idufitiye inyungu cyane kuko ubu toni ebyiri nzihura ku munsi umwe gusa.”

Mukampogazi wo mu Murenge wa Rutare, we avuga ko ingano zatunganyijwe n’imashini ziba zujuje ubuziranenge.

Yagize ati: “Ubundi twahuraga n’ibibando ingano zimwe zikaba ibiheri izindi zigasigara mu mishishi (ibisigazwa by’amahundo). Akarusho rero ni uko kuri ubu nta musenyi, itaka cyangwa se ibinonko wasanga mu ngano mbese ziba zimeze nreza ku buryo na wa musenyi bamwe bajya bumva muri ya migati bamwe bita Imbada utakiwumva.”

Umukozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubuhinzi  Nzeyimana Jean Chrysostome, na we ashimangira  ko gukoresha imashini mu guhura ingano ari bumwe mu buryo butuma zikomezanya ubuziranenge ntizangirike kandi imyanda yose ikavamo.

Yavuze ko iyi gahunda yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) muri gahunda yo gufasha abahinzi kurushaho kubungabunga umusaruro no kuwugeza ku isoko ugifite ubuziranenge.

Yagize ati: “ Iyi ni gahunda ya Leta abaturage bafashwamo na RAB, aho batizwa imashini zibafasha guhura bashingiye ko kuri ubu abahinzi b’ingano bahuje ubutaka. Icyo gihe rero imashini iyo igeze kuri site ifasha abahinzi mu guhura, ibintu usanga ndetse bituma abahinzi basarura vuba cyane mu bihe by’imvura.”

bisaba ko mu guhura bahura vuba bihuse, ikindi ni uko bituma n’ikiguzi cyo guhura ingano kiragabanuka , ikindi nta mabuye abonekamo cyangwa se ibitaka”.

Kugeza ubu  mu gihembwe cy’ihinga A , Akarere ka Gicumbi kahinze ingano ku buso bwa hegitari 1.575, bakaba biteze umusaruro ungana na  toni 512.

Biteganijwe ko mu Gihembwe cy’Ihinga B bazahinga kuri hegitari 3.700 kuko icoi gihembwe ngo ari bwo hahingwa ingano nyinshi ku buso bunini.

Ingano ni igihingwa gikunze kwera mu misozi miremire, aho mu Mirenge 16 kuri 21 yo mu Karere ka Gicumbi hera toni ziri hagati y’ibihumbi 16 na 19 by’ingano buri mwaka, nibura kuri buri hegitari imwe hakaba  hera toni 3.        

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Mutarama 19, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE