Burera: Kutagira amatara mu isoko rya Gahunga bisaba ko umucuruzi yitwaza itara rye

Abacururiza n’abarema isoko rya Gahunga riherereye mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera, bavuga ko badashobora gukora amasaha y’umugoroba cyane ko iri soko haba ku manywa na nijoro haba umwijima, bigasaba ko buri wese yitwaza urumuri.
Abagana iri soko bavuga ko ngo kugira ngo babashe kunyenyeza (Kurebamo gake) buri wese yitwaza itara rye yamara kurangiza gucuruza akarikuramo agataha n’ejo akarigarura.
Umwe mu bacururiza muri iryo soko Mukantabana Anisie (wahawe iri zina kubera umutekano we) yagize ati: “Iri soko haba ku manywa haba na nijoro usanga ari umwijima, abaryubatse nta mabati abonerana bashyizemo, nta matara, ubona gusa ko bashyizemo insinga z’amashanyarazi, kuri ubu bisaba ko twitwaza itara, ukarishyiramo ugacuruza warangiza ukaricyura, ubu byaratuyobeye ni gute isoko nk’iri dusorera twese ariko tugakorera mu kizima, kugeza ubwo buri wese yitwaza itara rye cyangwa se buji!”
Akomeza agira ati: “Kuba nta matara aba muri iri soko biduteza igihombo ndetse n’igihugu muri rusange, tekereza ko ibisima byose hano inzugi zashizeho, ndetse ibindi barabimenagura ferabeto bakazicuruza mu nzuma zishaje, kubera umwijima hano biteza igihombo impande zose.”
Umwe mu baturage bari baje guhahira muri iryo soko mu gihe cya saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba Mbonimpa Vincent, yabwiye Imvaho Nshya ko kuba ririya soko nta matara rigira bituma na bo ngo baza mu isoko bacanye za telefone hakaba ubwo ibisambo bizibashikuje
Yagize ati: “Iri soko rituma natwe nta mutekano tuba twizeye nimugoroba, abacuruzi na bo kubera umwijima bagataha kare, natwe rero bidusaba kwitwaza urumuri, tuba dufite za telefone mu ntoki bakazidusamuza (bakazitwambura), yewe hari n’ubwo umara guhaha urabona ibi bisima ko ari umwijima ukumva bakwambuye umuhahano, twifuza ko iki kibazo ubuyobozi bwakibonera umuti, kandi kimaze igihe, ari umuguzi n’umucuruzi twese bidusaba kwitwaza itara.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage Mwanangu Theophile nawe ashimangira ko koko kuba nta matara muri ririya soko rya Gahunga ari ikibazo kizwi kuri ubu ngo hari gushakwa uburyo cyakemuka.
Yagize ati: “Hari rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gusana mu Karere n’abatekinisiye bararisuye ngo barebe ibikenewe n’ikibazo cy’amashanyarazi kugira ngo gikemuke. Mu minsi iri imbere rwiyemezamirimo azatangira kurisana no gushyiramo amashanyarazi, ubundi harimo insinga z’amashanyarazi ariko kuri ubu harimo izatangiye kwangirika, nasaba abaturage kuba bihanganye kuko bashonje bahishiwe”.
Isoko rya Gahunga rihurirwamo n’abaturage bo mu Karere ka Burera na Musanze ndetse n’abandi baturuka Nyabihu, rifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 1000.


