Diamond Platinumz yemeje ko abishatse yasubirana na Zari

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu muziki wa Tanzania, Diamond Platnumz, avuga ko abishatse yasubirana n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan, bafitanye abana babiri, ariko nyuma yo gutandukana akaba yarashakanye na Shakib Lutaaya.
Ubwo yari mu kiganiro gihuza ibyamamare bikizamuka igice cya gatatu, kinyuzwa ku rubuga rwa Netflix, kizwi nka Netflix’s Young Femous and Africa cyatambutse ku mugoroba w’itariki ya 17 Mutarama 2025, abajijwe niba atajya afuhira kubona urugo rwiza Zari yubatse, Diamond yasubije ashize amanga ko Atari byo.
Yagize ati: “Oya, ntabwo narufuhira, ntushobora kugirira ishyari cyangwa ngo wifuze ikintu ushobora kubona igihe ubyifuje, ndakubwiza ukuri mbaye nshaka ko umuryango wanjye ugaruka, nabigeraho cyane rwose, kubera ko iyo mbishaka ndababona bose, ni ikibazo cy’uko ntarabyifuza gusa.”
Diamond Platinumz avuga ko umubano we na Zari Hassan basangiye inshingano z’umubyeyi ku bana babyaranye ujya umutera ubwoba, kuko buri gihe iyo bari kumwe aba abona bameze nkabaryohewe n’urukundo, ibyo ashingiraho avuga ko aramutse abishatse yasubirana nawe.
Uretse kuba bivugwa n’uyu muhanzi, Shakibu Lutaaya washakanye na Zari, avuga ko hari ubwo umubano w’aba bombi umubangamira nk’umugabo washakanye n’uwahoze ari umugore Diamond, kuko batitwara nk’abatandukanye, ahubwo iyo bari kumwe barushaho kugaragaza ko bakiri kumwe, ibintu akunze kuvuga ko ari ukudahabwa agaciro n’umugore we.
Diamond Platinumz na Zari bagiye kumara imyaka itanu batandukanye, kuko byatangajwe ko umubano wabo washyizweho iherezo ku mugoroba w’itariki ya 14 Gashyantare 2018, mu itangazo ryatangajwe na Zari Hassan, nyuma akaza gushyingiranwa na Shakib Lutaaya mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Pretoria tariki 3 Ukwakira 2023.

Dije says:
Mutarama 18, 2025 at 7:26 pmUbundise Dayamondi Puretinamuzi Ugirangose Wena Zari Baratanye ? Ahubwo Shakibu We Yahindutse Inganzwa Arayoberwa .