U Buhinde: Imirwano y’inyeshyamba n’ingabo yongeye gukaza umurego

Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo z’igihugu cy’u Buhinde n’umutwe w’inyeshyamba z’Abamaoist yatumye inyeshyamba 12 zihasiga ubuzima mu rugamba ruri kubera mu karere ka Bijapur mu ntara ya Chhattisgarh no mu tundi duce mu bikorwa igisirikare cyimazemo iminsi byo guhashya iyo mitwe.
Polisi y’u Buhinde kuri uyu wa gatanu yatangaje ko ibikorwa byo guhiga inyeshyamba byatangiye mu byumweru bishize mu bice inyeshyamba ziherereyemo cyane mu ntara ya Chhattisgarh.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Sundarraj P, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP, n’ikinyamakuru cy’u Buhinde, Hindustan Times ko abapfuye bagera kuri 17 kandi ko abapolisi bagera ku 3 000 ari bo bari mu bikorwa byo gucunga umutekano kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu.
Mu cyumweru gishize, polisi mu karere ka Sukma mu ntara ya Chhattisgarh nayo nibura yishe abarwanyi batatu b’Abamaoist, barimo abayobozi bakomeye batatu bagize uruhare mu kwica ingabo nyinshi z’igihugu nkuko byatangajwe na The Indian Express.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Amit Shah, yavuze ko Guverinoma yiteze ko izaba yahagaritse ibikorwa byose by’Abamaoist bitarenze umwaka wa 2026.
Ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba byahitanye abagera kuri 200 mu mwaka ushize, aho umubare munini w’abapfuye ari abo muri Chhattisgarh, nkuko imibare ya Guverinoma ibigaragaza.
Mu myaka myinshi ishize abantu barenga 10 000 bapfiriye mu mirwano y’Abamaoist bavuga ko baharanira uburenganzira bwabo ndetse mu ntangiriro z’uku kwezi abapolisi 9 baturikijwe n’igisasu nyuma y’iminsi mike bishe abarwanyi batanu barashwe nabo bagakomeretsa abapolisi babiri.
Mu 2021 nabwo abapolisi 22 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro naho mu 2019 abasirikare 16 nabo bapfa baturikirijweho ibisasu mu ntara ya Maharashtra mu Burengerazuba bw’u Buhinde.