The Ben agiye gutaramira muri Canada

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda no mu Karere, The Ben yatangaje imijyi itandukanye ateganya gutaramiramo yo muri Canada n’amatariki ibitaramo biteganyije kuzaberaho.
Ni ibitaramo bizazenguruka imijyi itandukanye mbere y’uko yerekeza i Burayi akazasoreza muri Uganda.
Uyu muhanzi uherutse gutaramira i Kigali muri BK Arena, azataramira mu Mujyi wa Montreal tariki 14 Gashyantare 2025, ku munsi ukurikiyeho ataramire muri Ottawa.
Nyuma yayo matariki The Ben azakomereza mu Mujyi wa Toronto aho azataramira abawutuye tariki 21 Gashyantare, bucyeye bwaho ataramire Edmonton.
Nyuma ya Canada, uyu muhanzi azakomereza ibitaramo bye ku mugabane w’u Burayi, aho azahera mu Bubiligi mu gitaramo azafashamo Bwiza tariki 8 Werurwe 2025, abone gukomereza Copenhagen, asoreze ibitaramo bye muri Uganda ku wa 15 Gicurasi 2025.
Ni ibitaramo byabimburiwe n’icyo aheruka gukorera mu Rwanda, kuko byose bigamije kumurika umuzingo we mushya yise ‘Plenty love’.
