Neymar yakuwe mu rutonde rw’abakinnyi ba Al-Hilal mu mikino yo kwishyura

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 17, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Brésil na Al-Hilal, Neymar Júnior, utari gukina kubera imvune, yamaze gukurwa ku rutonde rw’abakinnyi ikipe ye yo muri Arabie Saoudite izakoresha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe n’Umutoza wa Al-Hilal, Jorge Fernando Pinheiro de Jesus ku wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo yavugaga ku hazaza h’ikipe no ku mvune Neymar akomeza kugirira muri iyi kipe.

Neymar yageze muri Al-Hilal mu 2023 ari umwe mu bakinnyi bitezweho kuzamura urwego rw’iyi kipe igahangana n’izindi nka Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo.

Icyo gihe yasinye amasezerano afite agaciro k’amadolari ya Amerika ka miliyoni 218, ariko ibi bifatwa nk’igihombo kuko uyu mugabo yakinnye imikino irindwi gusa, agatsindamo igitego kimwe ndetse n’imipira itatu gusa ivamo ibindi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Jorge yavuze ko Neymar ari we ufite amahitamo yo kuba yasohoka mu ikipe cyangwa yayigumamo kuko agifite amasezerano yayo, nubwo we atakimubara mu bakinnyi azakenera.

Ati: “Neymar ntabwo ari mu bakinnyi banjye, ari hanze, ntiyandikishijwe. Saudi Pro League ni imwe muri shampiyona zikomeye ku Isi, ntabwo Neymar akiri ku rwego rwayo kuko ari mu bihe bigoye. Aracyafite amasezerano yacu ariko ni we wo kwemeza ku hazaza he.”

Neymar wageze muri Al-Hilal mu 2023, amaze iminsi avugwa mu bitangazamakuru bitandukanye aho bivugwa ko yifuza kwerekeza muri Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akiyunga kuri Lionel Messi na Luis Suárez babanye muri FC Barcelone.

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 17, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE