Umunyarwenya Dudu asuzuma ibyo yagezeho ku itariki y’amavuko ye

Umunyarwenya Dudu, yahishuye ko umunsi w’isabukuru awufata nk’udasanzwe mu buzima bwe, kuko ariho asuzumira ibyo yagezeho mu gihe cy’umwaka aba amaze.
Uyu munyarwenya uri mu banyarwenya babarizwa muri Gen-z Comedy, yizihiza isabukuru y’amavuko buri mwaka tariki 16 Mutarama.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Dudu yavuze ko umunsi we w’amavuko awufata nk’udasanzwe kandi adakunda kuwumara ari mu rusaku.
Yagize ati: “Ni umunsi udasanzwe kuri njye, ariko ntabwo ndi umunyabirori cyane, akenshi njya ahantu hatuje nkahaguma, bituma ndushaho kumva ko isabukuru yanjye yagenze neza, kubera ko bituma mfata igihe cyo kwitegereza neza niba ibyo niyemeje narabigezeho, niba hari ikiyongereyeho mu iterambere ryanjye, cyangwa hiyongereye imyaka gusa, noneho nkahava mfashe izindi ngamba z’uko nzabigenza muri uwo mushya.”
Agaruka ku buryo ajyanisha imyaka yagize n’ibyo agezeho, Dudu yavuze ko imyaka 23 yasobanura ko ari igihe cy’intsinzi kuri we, kuko ibyo yatekerezaga ko azaba agezeho muri icyo kigero yabigezeho, kubera ko yifuzaga ko azaba nibura ashobora kuba ari kure y’ababyeyi akibeshaho bidasabye ko abahamagara abagora.
Ati: “Nk’ubu imyaka maze i Kigali simburare, sinibe cyangwa ngo nkore ibidakorwa ntakubeshye narabyishimiye, Imana ndayishimira, nizeye ko uyu mwaka mushya ntangiye uzansiga ndi Dudu mwiza uruta uw’uyu munsi, hamwe n’Imana no gukora cyane.”
Uretse gukunda kujya ahantu hatuje ku munsi w’isabukuru ye, uyu munyarwenya avuga ko ikindi kimushimisha ari uguhamagara umubyeyi we (nyina).
Dudu avuga ko ukwezi kwa Mutarama ari ukwezi afata nk’ukudasanzwe kubera ko uretse kuba akugiriramo isabukuru y’amavuko, ari nako yaboneyeho urubyiniro rwo muri Gen-z comedy asetsa abari bitabiriye igitaramo, akaba ari ho ahera avuga ko muri uku kwezi yanujuje imyaka ibiri ari umunyarwenya urukora kinyamwuga.
Kuri ubu Dudu ubusanzwe amazina ye bwite ari Mugabo Alain yavutse ku itariki 16 Mutarama 2002, yujuje imyaka 23, akaba avuga ko ashishikajwe no gukora cyane kugira ngo atere imbere.
