Amavuriro y’ingoboka agize 57% by’amavuriro yose mu gihugu- Dr Nsanzimana

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Leta y’u Rwanda yiyemeje kugeza ivuriro ry’ingoboka muri buri Kagari, kugeza ubu ayo mavuriro akaba ageze kuri 57% by’amavuriro yose ari mu gihugu.
Ubwo butumwa byatangajwe mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yagezaga ku basenateri ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Ubuzima, ibikorwa mu guteza imbere amavuriro y’ibanze, imbogamizi zigaragara n’ingamba ziteganyijwe zo kuzikuraho.
Amavuriro y’ingoboka yose ari mu Rwanda, 50% ni ay’abikorera ndetse 50% agacungwa n’ibigo nderabuzima.
Amavuriri 102 Ari ku rwego rwa kabiri.
Yavuze ko ayo mavuriro yagaragayemo ibibazo intege nke mu mikorere n’micungire yayo mavuriro.
Dr Nsanzimana yagize ati: “Ayo mavuriroy’ingoboka agize 57% by’amavuriro yose mu gihugu akaba yunganira ibikorwa bya buri munsi by’ Abajyanama b’ubuzima.”
Yongeyeho ati: “20% by’amavuriro y’ingoboka ntakora cyangwa afite ibibazo, hakaba hari gahunda yo kureba ikibazo mu buryo bwihariye kuri buri kigo, kuko ikibazo ahuriyeho ari ubuke bw’Abakozi.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga kandi ko ifite intego y’uko 95% bajya bivuriza ku mavuriro y’ingoboka, bikazafasha kugabanya umubare w’abarwayi bajyaga baba benshi ku bitaro bikuru.
Nyuma y’ikiganiro na Minisitiri w’Ubuzima, Perezida wa Sena Dr Francois Xavier Kalinda yagaragaje ko Abasenateri bashima intambwe igenda iterwa mu rwego rw’ubuzima.
Ati: “Urwego rw’ubuzima dusanze ari urwego rurushaho gutera imbere umunsi ku munsi, gahunda y’ubuzima kuri bose, iragenda itera imbere, kuba buri Kagari biteganywa ko kagomba kugira ivuriro ry’ingoboka.
Tukaba tugiye kuzajya muri kiriya gikorwa dufite amakuru ahagije kuri gahunda ya Leta mu rwego rw’ubuzima ku bikorwa no ku ngorane cyane cyane zihari, kugira ngo izo nzego z’ubuzima bw’ibanze, ibyo bigo bibashe gukora neza.”
Bimwe mu bimaze gukorwa harimo ko amavuriro 97 yagejejweho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Minisiteri ivuga kandi ko uyu mwaka hari abaforomo 200 barangije amashuri yisumbuye bazoherezwa mu mavuriro y’ingoboka aherereye kure, bazanagenerwa agahimbazamutsi.
Amavuriro y’ingoboka yunganira ibikorwa by’ubuzima byegereye abaturage cyane cyane akazi gakorwa n’Abajyanama b’ubuzima basaga 58 000.
