Tiwa Sage aratabariza umuziki wa Nigeria

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tiwatope Omolara Savage umenyerewe nka Tiwa Savage, akomeje gutabariza umuziki wo muri Nigeria, avuga ko urimo inyamaswa z’inkazi.

Uyu muhanzikazi mu njyana ya Afrobeats yabigarutseho nyuma y’uko abantu bakomeje kumugaragariza ko batewe ubwoba n’amashusho yabasangije ku mbuga nkoranyambaga agaragara yogana n’ikinyamaswa.

Mu kubasubiza yanditse ati: “Abantu bose bahangayikishijwe no kumbona nogana muri Pisine (Piscine) n’inyamaswa iteye ubwoba, ariko abari muri uru ruganda rwa muzika muri Nigeria, barabizi ko habamo ibinyamaswa biteye ubwoba kandi bikaze kurushaho, mporana na byo. Ntimukwiye kugira impungenge.”

Si ubwa mbere uyu muhanzi aca amarenga ko mu ruganda rwa muzika muri Nigeria bahura n’ibibazo bitandukanye, kuko ubwo aheruka mu kiganiro n’itangazamakuru yasabye abahanzi kwerura bakavuga ibibazo bahura nabyo.

Mu Ukwakira 2024, ni bwo Savage yaciye amarenga ko mu muziki wa Nigeria bafite umuhanzi ukora ibyaha bisa neza nk’ibyo P’Diddy akurikiranyweho, birimo ihohotera rishingiye ku gitsina.

Nubwo abajijwe uwo ari we, yavuze ko Atari cyo gihe cyo kumuvuga ariko asaba abahanzi kuvuga ibibazo bibabaho.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE