Huye: Abagabo banengwa kudaherekeza abagore babo kwisuzumisha kubyara no gukingiza

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, hari abagore banenga abagabo badaherekeza abagore babo igihe bagiye kwisuzumisha inda ndetse n’igihe bagiye kubyara.

Bamwe mu bagore baganiriye n’Imvaho Nshya, bavuga ko biterwa n’imyumvire ya bamwe mu bagabo cyangwa no kuba bari mu kazi kure y’imiryango yabo.

Baravuga ibi mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo guha abana ikinini cy’inzoka, icya vitamini ndetse n’ababyeyi ba habwa serivisi zo kuboneza urubyaro muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Ingabire Chantal wo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Sovu, yahamirije Imvaho Nshya ko atarabona umugabo uherekeza umugore kwipimisha akavuga ko biterwa n’imyumvire ndetse no kutabishaka.

Ati: “Hari ababa bafite akazi ntiboroherwe no guherekeza abagore babo ariko hari n’ababa batabishaka. Hari abumva ko kwipimisha ku mugore bimureba wenyine.”

Ahamya ko kuva yatwara inda uwamuteye inda ataramuherekeza ndetse no kumuha indangamuntu bitoroshye.

Agira ati: “Ntabwo twegeranye n’iyo nabimubwira ntabwo yabyemera. No kumpa nimero y’irangamuntu nukumuhatiriza, ntabwo abikora abishaka.”

Kabahire Chantal utuye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, we avuga ko ubwo yari atwite umugabo we yamuherekezaga kuko bari barabwiwe ibyiza byabyo birimo no gupimwa virusi itera Sida.

Akomeza agira ati: “Yamperekeje ubwa Mbere yongera kumperekeza ku nshuro ya nyuma. […] ntabwo twari tuzi ko kujyana igihe cyose ari ngombwa.”

Icyakoze avuga ko kujyana ku nshuro ya Mbere bituma bamenya amakuru y’ubuzima bwabo hanyuma kujyana nyuma bigatuma umugabo amenya ubuzima bw’umwana n’umubyeyi uko buhagaze.

Sikubwabo Jean Pierre wamenyekanye ku izina rya Kawubeli, Imvaho Nshya yamusanze ku kigo nderabuzima cya Sovu ari ku mwe n’umugore.

Yavuze ko yaherekeje umugore we ajya kwisuzumisha ku nshuro ya Mbere.

Ati: “Ni akanya kabura no kujya gushakisha. Umuganga iyo abwiye umugore ati noneho ejo nuza uzazane n’umugabo, none se umugabo yabyanga? keretse abananiranye.”

Abadaherekeza abagore babo avuga ko biterwa n’imyumvire baba bafite cyangwa bibera mu kabari bakumva ko bitabareba, bakwiye kwigishwa.

Umugore we ajya kubyara yaramuhereje kandi ngo abana bose bamaze kubyarana, bavukaga ahari kandi bavukira kwa muganga.

Sikubwabo avuga ko igihe cyo gukingiza umwana atajyanaga n’umugore we kuko ngo urukingo rwa Mbere umwana arufatira kwa muganga izindi nkingo umugore akijyana.

Nsabimana François utanga serivisi za Mobile Money mu Mujyi wa Huye, avuga ko nta mwanya yabona wo guherekeza umugore we kwa muganga.

Impamvu atanga ngo ni iy’uko aba arimo gushakisha icyabatunga ibyo kwisuzumisha no gukingiza umwana, ibyo bireba umugore.

Ati: “Njye mba ndi hano nshakisha, ibyo kujya kwisuzumisha atwite cyangwa gukingiza umwana izo ni inshingano z’umugore noneho nanjye nkashaka icyatunga umuryango.”

Nyirandikumana Thérèse, Umujyanama w’Ubuzima mu Murenge wa Huye, avuga ko iyo bagiye mu ngo bashishikariza ababyeyi bombi kujyana kwa muganga.

Agira ati: “Turabaganiriza igihe cyose tukabashishikariza yuko niba umubyeyi agiye kwa muganga tumwoherejeyo, tumaze kumenya ikibazo cye, tumushishikariza ko agomba kujyana n’umutware we.”

Akomeza agira ati: “Hari abagabo babyumva hariho n’abatabyumva ariko ababyumva ni bo benshi. Abatabyumva ni babandi baba bibereye mu byabo bibareba.”

Ahamya ko gukingiza umwana biharirwa abagore ariko ngo inshuro nyinshi iyo umubyeyi agiye kubyara, umugabo aramuherekeza kandi bakajyana n’Umujyanama w’Ubuzima.

Avuga ko hari ubwo umugabo aba akorera kure y’umuryango igihe umugore we agiye kubyara ntibimworohere kuba ahari ariko ngo umujyanama w’ubuzima aba ahari agakurikirana ubuzima bw’umwana n’umubyeyi.

Sr Solange Uwanyirigira, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Sovu, asobanura ko abagabo kudaherekeza abagore mu gihe bagiye kwisuzumisha biterwa no kuba badahari.

Abagore b’abagabo bakorera i Kigali ntibaboneka, abasirikare, abapolisi, abacungagereza ariko ngo ibyo abajyanama b’ubuzima barabimenya igihe umugabo yazazira na we akajya kwa muganga kuko ngo hari indwara babapima mu gihe umwana ari mu nda.

Ati: “Iyo umugore atwite ni abantu Batatu baba bagendana, umwana yumva ko ari kumwe na Se na Nyina.

Bishobotse muri icyo gihe cyose umugabo yagaherekeje umugore we.”

Akomeza avuga ati: “Iyo umwana yumva Se na Nyina bari kumwe kandi bumvikana, bakundanye, umwana arabivukana.

Nubwo tuzi ko akazi ari kenshi n’ubushobozi bugomba gushakishwa, n’uwo mubyizi ntibawureke bose ariko guherekeza umubyeyi utwite ni ingirakamaro kuko ni abantu Batatu. Agomba guteganya ko agomba kubona umwana muzima mu mutwe, mu mutima no ku mubiri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iyo umubyeyi wese yagize uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’umwana baba babikoreye inshingano z’urugo.

Ati: “Icyo tubasaba ni ukuzuzanya ntihagire uzatererana umwana kandi uwo mwana ni ejo heza hazaza w’umuryango ndetse n’u Rwanda.

Ntabwo dukwiye guharira inshingano umubyeyi w’umumama n’abagabo bakwiye kumva ko iyo bageze kwa muganga basobanurirwa uko umwana yitabwaho ntajye mu mirire mibi.”

Ingabire Chantal wo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Sovu, ahamya ko atarabona umugabo uherekeza umugore kwipimisha
Sr Solange Uwanyirigira, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Sovu
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege

Amafoto: RBC

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 16, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE