Kutamenyeshwa byatumye Bahavu yikura mu bihembo bya ‘Inganji Awards’

Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime mu Rwanda, Bahavu Jeannette yasobanuye icyamuteye kwikura mu bihembo bya ‘Inganji Awards’, nyuma y’iminsi mike atangajwe nk’umwe mu bari ku rutonde rw’ababihatanira.
Uyu mukinnyi wa filime yabitangarije mu itangazo yageneye abamukurikira binyuze ku mujyanama we, avuga ko yahisemo kwikura muri ibi bihembo kubera ko yashyizwe ku rutonde rw’ababihatanira atabimenyeshejwe.
Muri iryo tangazo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, umujyanama akaba n’umugabo we Fleury Ndayirukiye, yavuze ko batigeze babimenyeshwa.
Yanditse ati “Njye nk’umujyanama we, ndashaka kubishyiraho umucyo. Nta muntu n’umwe wigeze atwegera ngo atumenyeshe ko duhataniye ibi bihembo mu buryo buzwi cyangwa ngo tumenye icyo ibi bihembo bigenderaho. Kubera izo mpamvu rero twafashe umwanzuro wo kutabihatanamo.”
Ibyo bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri bitegurwa na ‘Rwanda Performing Art Federation’.
Bahavu yikuye muri ibi bihembo nyuma y’uko mu 2022, Umusizi Junior Rumaga n’umunyarwenya Mbata basezeye mu bahatanira ibyo bihembo bashinja abategura iryo rushanwa kubahitamo batabamenyesheje.
Bahavu Jeannette ni umwe mu bakinnyi ba filime bafite izina rikomeye mu Rwanda, akaba yaramamaye muri filime nka ‘Citymaid, ‘Impanga’ yatangiriyeho yandika filime ze, Bad Choice hamwe n’izindi.