Merci arifuza gushyira Gen-z Comedy ku rwego rw’Akarere

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umunyarwenya Ndaruhutse Fally Merci usanzwe ategura ibitaramo bya Gen-z Comedy show bimaze kumenyerwa mu Rwanda biba kabiri mu kwezi, avuga ko gahunda yo gutumira abanyarwenya bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo igamije kwagura comedy nyarwanda.

Aganira n’Imvaho Nshya, Fally Merci, yavuze ko gutumira abanyarwenya bo mu bihugu bituranye n’u Rwanda ari gahunda bifuza gukomeza muri 2025, kugira ngo bifashe mu gukomeza gutera imbere kwabo.

Mu magambo ye yagize ati: “Uyu mwaka turashaka gushyira urwenya nyarwanda ku rwego rw’Akarere k’Iburasirazuba bikwiye ko biba kuri buri Gen-z, ariko hari ubwo babura bitewe n’uko duhagaze, ariko turifuza ko muri uyu mwaka bajya baza ku buryo byazarenga ku rwego rw’Akarere duherereyemo bikagera muri Afurika.”

Akomeza agira ati: “Turifuza kwagura ibikorwa ku buryo Uganda biyumvamo Gen-z Comedy, Kenya bakatwiyumvamo, Burundi, Tanzania n’ahandi no kugira ngo turusheho gutuma abantu batandukanye bisanga mu rwenya rwacu.”

Merci avuga ko muri iyi gahunda bifuza no gutuma abanyarwenya bo mu Rwanda bashobora kumenyana n’abo mu bihugu by’abaturanyi, mu rwego rwo gutera imbere kurushaho.

Ati: “Ni gahunda izatuma abanyarwenya babyifuza barushaho kwagura ibitekerezo bakareba no mu bindi bihugu bitari u Rwanda, no kuba bazamenyana n’abaturanyi ku buryo biborohera kuba bajya muri Uganda cyangwa muri Kenya kubera ko habayeho kumenyana n’umuntu w’aho.”

Fally Merci avuga ko kuba abanyarwenya bo mu Rwanda bibanda cyane ku gukoresha ikinyarwanda atabibona nk’imbogamizi kubera ko abanyarwenya babarizwa muri Gen-z Comedy, kuko hashize imyaka itatu gusa bakora ibi bitaramo, bityo impamvu bagikoresha ikinyarwanda gusa ari uko bakirwana no kwigarurira isoko ry’imbere mu gihugu, ariko bizeye ko mu myaka 10 iri mbere bazaba baragutse cyane.

Ibi abigarutseho mu gihe umunyarwenya Vincent Mwasia Mutua uzwi cyane nka Chipu keezy ukomoka mu gihugu cya Kenya yiteguwe mu gitaramo cya Gen-z Comedy giteganyijwe tariki ya 23 Mutarama 2025.

Chipu Keezy atumiwe mu bitaramo bya Gen-z comedy akurikiye abarimo Okello, Teacher Mpamire, bombi bo muri Uganda, Kigingi wo mu Burundi, Anne Kansiime n’abandi.

Chipukeezy ategerejwe mu gitaramo cya Gen-z Comedy
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE