Tanzania: Icyorezo cya Marburg cyishe abantu   8 mu 9 bacyanduye

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 ryatangaje ko icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu gihugu cya Tanzania, ku ikubitiro kigahita gihitana abantu umunani mu icyenda bacyanduye.

Ku wa  10 Mutarama 2025, ni bwo OMS yakiriye raporo zituruka muri Tanzania zivuga ko mu Ntara ya Kagera hagaragaye icyorezo cya Marburg aho abantu batandatu bemejwe ko bacyanduye ariko batanu muri bo bagahita bahasiga ubuzima. 

Abo bagaragaje ibimenyetso birimo kubabara umutwe, umuriro mwinshi, kubabara umugongo, kuva amaraso, impiswi, ndetse mu bice by’umubiri by’abo bantu hatangiye gupfupfunukamo amaraso.

Ku wa  11 Mutarama 2025, raporo yatanzwe yagaragaje ko abanduye icyorezo cya Marburg bageze ku icyenda kandi umunani muri bo bari bamaze kuhasiga ubuzima, bakaba baragaragaye mu Karere ka Baharamulo na Muleba.

Mu banduye harimo abahuye n’abanduye ndetse na bamwe mu bakozi b’inzego z’ubuzima.

Ku wa  13 Mutarama 2025, OMS yahise imenyesha ibihugu binyamuryango ko icyorezo cya Marburg cyagaragaye  mu gihugu cya  Tanzania muri  Kagera kandi iki kikaba ari ikibazo  cyihutirwa ku buzima rusange bikaba bishobora kugira ingaruka ku buzima Mpuzamahanga.

Si ubwa mbere Marburg yagaragara muri Tanzania kuko no mu mwaka wa 2023 abantu batanu mu munani barapfuye barimo n’umukozi wo kwa muganga  bishwe nayo ndetse 161 byagararagaye ko bafite aho bahuriye nabanduye muri Kagera.

Iki cyorezo kigeze muri Tanzania nyuma yuko umwaka ushize ku wa 27 Nzeri 2024 cyagaragaye mu Rwanda ariko ku wa 20 Ukuboza uwo mwaka rutangaza ko cyarangiye burundu mu gihugu.

  • KAMALIZA AGNES
  • Mutarama 15, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE