Ibirori bya Ruhago i Huye byinjirije Stade Huye miliyoni 29 Frw

Imikino ibiri y’umunsi wa 15 wa Shampiyona yabereye kuri Stade Huye mu mpera z’icyumweru gishize, yasize miliyoni 29 Frw zinjijwe n’amakipe yakiriye, aturutse mu bafana baguze amatike ku mikino yombi.
Iyi gahunda yiswe ’Ibirori bya Ruhago’ n’abategura Shampiyona y’icyiciro cya mbere, yatangiye ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama ubwo ikipe ya Mukura VS yakiraga Rayon Sports mu mukino wahuje amakipe yombi yari ataratsindwa muri Shampiyona.
Uyu mukino warangiye Mukura VS itsinze Rayon Sports ibitego 2-1 ihagarika kudatsindwa kwa Rayon Sports muri shampiyona ya 2024/ 2025.
Amakuru agera ku Imvaho Nshya ni uko uyu mukino wasize habonetse miliyoni 21 z’amafaranga y’u Rwanda.
Undi mukino wabereye i Huye ni uwahuje Amagaju FC na APR FC yashakaga kugabanya ikinyuranyo cyamanota atanu yarushwaga na mukeba Rayon Sports.
Uyu mukino warangiye Amagaju FC atsinze APR FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Ndayishimiye Eduard.
Amakuru avuga ko umukino wabaye ku Cyumweru winjije amafaranga make ugereranyije n’uwari wabaye ku wa Gatandatu aho wasigiye Amagaju FC arenga Miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Uretse amafaranga yinjiye kuri Stade, abacuruza mu Mujyi wa Huye barimo utubari n’amacumbi, bavuga ko impera z’icyumweru gishize zibasigiye amafaranga menshi ugereranyije n’iminsi isanzwe kubera abafana benshi bavuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi hirya no hino mu gihugu.
Ibirori bya Ruhago bitegurwa na Rwanda Premier League aho Mujyi umwe wakira amakipe ya Rayon Sports na APR FC mu mpera z’icyumweru.
Ni gahunda izo gera kuba ku munsi wa 21 wa Shampiyona muri Werurwe uyu mwaka, n’undi mu Karere ka Huye aho Mukura VS izakira APR FC naho Rayon Sport yakirwe n’Amagaju.


