Sierra Leone: Yemeje ko habonetse abanduye ubushita bw’inkende

Icyorezo cy’ubushita bw’inkende/Mpox, gikomeje kwibasira Isi by’umwihariko Umugabane w’Afurika, kuri ubu Sierra Leone itari yaragaragayemo icyo cyorezo nayo yemeje ko hamaze kuboneka abarwayi babiri babwanduye.
Minisitiri w’Ubuzima, Austin Demby ku wa 13 Mutarama 2025 yemeje ko hari abarwayi babiri bemejwe ko barwaye Mpox kandi icyo cyorezo kikaba cyugarije ubuzima rusange.
Yavuze ko bitewe n’icyo kibazo hafashwe ingamba zo kurwanya ko yakwirakwira bihutira gushaka ibikoresho by’ibanze no gukurikirana byihuse abagaragaje ibimenyetso.
Minisitiri Austin yagaragaje ko bashyizeho ingamba zo gukaza ubwirinzi zirimo kugira isuku ihagije, kugenzura imipaka ibahuza n’ibindi bihugu bagakaza ubwirinzi nk’uko byakozwe ku cyorezo cya Covid-19 na Ebola.
Ubushakashatsi bugaragaza ko bwa mbere icyorezo cy’ubushita bw’inkende cyadutse mu 1958, icyo gihe cyagaragaye ku bantu bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika no hagati babanaga bya hafi n’inyamaswa ari nazo zivugwa ko ifitanye inkomoko nazo.
Mu mwaka wa 2022, ibihugu birenga 70 ku Isi byemeje ko byagaragawemo n’ubushita bw’inkende ndetse bitangazwa ko icyo cyorezo gikwirakwira cyane binyuze mu mibonano mpuzabitsina.
Muri uwo mwaka Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, (RDC) yagizweho ingaruka zikomeye cyane kuko habonetse abanduye ibihumbi 43 ndetse ku mugabane w’Afurika cyahitanye abarenga 1000.
Mu 2024 iki cyorezo cyagaragaye mu bihugu by’Afurika n’u Rwanda rurimo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi, Uganda, Kenya, Central Africa.
Hanze y’Afurika umwaka ushize Mpox yagaragaye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Brazil, u Bushinwa na Australia.