Bwiza yahishuye ko Alubumu agiye kumurika ifitanye isano n’imyaka ye

Umuhanzikazi Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza yatangaje ko alubumu (Album) ye ya kabiri ateganya kumurika mu gitaramo kizabera mu Bubiligi izaba yitwa “25 Shades”.
Uyu muhanzi avuga ko iyo alubumu yayise gutyo kubera impamvu zirimo kuba yarabihuje n’imyaka ye y’amavuko.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Bwiza yafashe amashusho atumira abakunzi be mu gitaramo aboneraho kubatangariza izina rya alubumu ye amaze igihe ategura aho yakomoje ku ho igitaramo cyo kuyimurika kizabera n’amatariki kizaberaho.
Yagize ati: “Ndabatumiye mu gitaramo cyo kumurika Alubumu yanjye ya kabiri yitwa 25 Shades. Kubera ko mfite imyaka 25 y’amavuko, ariko mfite impamvu nyinshi zatumye nyita gutyo, harimo ko kuva kera nkiri muto numvaga ndi umwana ufite inzozi nyinshi, kandi numvaga nzazigeraho.”
Akomeza agira ati: “Mbifashijwemo nanjye ubwa njye, umuryango wanjye, Imana ndetse n’Igihugu cyanjye, ni yo mpamvu nishimira ibyo ngenda ngeraho kuva ndi umwana muto kugeza uyu munsi, mbifashijwemo namwe nkazabyishimira tariki 8 Werurwe 2025.”
Uyu muhanzikazi avuga ko urutonde rw’abahanzi bazamufasha batararushyira ahagaragara, ariko ko mu bihe bya vuba bazarugaragaza.
Ni alubumu ya kabiri agiye kumurika, kuko ije ikurikira iya mbere yise ‘My dream’ yashyize ahagaragara mu 2023, nubwo igitaramo cyo kuyimurika kitabaye nk’uko yari yabyifuje.
Iyi alubumu Bwiza yatangiye kuyikoraho muri Mutarama 2024, akaba yaraayifashijweho n’abanditsi barimo Niyo Bosco ndetse na Mico The Best, mu gihe indirimbo zatunganyijwe n’ abarimo Tell Them, Santana, Nizbeat, Loader, Prince Kiiiz n’abandi.
Ni alubumu igizwe n’indirimbo 14, zirimo iyo yise ‘Amahitamo’, ‘Amarangamutima’, ‘Are You Ok’, ‘Carry me’, ‘Monitor’ yakoranye na Niyo Bosco, ‘MR DJ’, ‘Niko Tamu’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks, ‘Nobody’ yahuriyemo na Double Jay, ‘Sextoy’, ‘Rudasumbwa’ n’izindi.