Karongi: Umugabo washakaga gukubita ifuni umugore yatawe muri yombi

Ku wa 12 Mutarama 2025 saa mbiri z’Ijoro, uwitwa Ntihabose Wellars w’imyaka 66 y’amavuko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akekwaho gushaka kwica umugore bashakanye witwa Mukansanga Mathilde w’imyaka 58 amukubise ifuni mu mutwe.
Uwo mugabo yafashwe kubera ko yagerageje gukubita ifuni umugore we ariko abana babo baburizamo icyo gikorwa cyafashwe nk’icy’ubunyamaswa cyane ko ngo ubuyobozi busanzwe bubashishikariza kwirinda amakimbirane ndetse no kuyagaragaza mu gihe hagati mu ngo harimo kutumvikana.
Ngo si ubwa mbere ashatse kwica umugore we kuko hari n’ikindi gihe yashatse kumwica nabwo abana bakaburizamo uwo mugambi gusa ngo nyuma imiryango yabo ikabunga bakongera gusubirana nk’uko byemezwa n’abaturanyi babo.
Ntihabose mu magambo ye ngo yahoraga yigamba ko uwo yari afunze, umugore yasanze yarakoresheje umutungo w’urugo nabi bikaba mu bituma ngo ahora ashaka kumwica.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi Niyonsaba Cyriaque , yahamirije Imvaho Nshya aya makuru agaragaza ko uwo mugabo Ntihabose yafashwe akajyanwa kuri Polisi ya Murundi.
Yagaragaje kandi ko mu byo bashishikariza abaturage mu nteko Rusange y’abaturage harimo no kwirinda amakimbirane no kwihorera.
Yagize ati:”Bamufashe mu ijoro bamuraje muri Polisi ya hano i Murundi. Abaturage tubaha ubutumwa bwo kwirinda amakimbirane mu miryango no gukumira icyaha kitaraba kuko ni gahunda ya Leta ihoraho cyane ko nka bariya bantu bagiye bafungurwa bisaba kubegera by’umwihariko kugira ngo bisange muri ‘Sosiyete”.
Yakomeje agira ati: “Rero tugenda tubegera mu Nteko z’abaturage, tugasaba abaturage ko ikibazo cyose bagira batagambirira kuba bakwihorera ahubwo bakegera ubuyobozi kugira ngo tubashe kubumvikanisha nk’inshingano zacu.”
Yagaragaje ko atari azi iby’amakimbirane y’abo bombi ku byavugwaga ko ibi atari ubwa mbere bibaye, icyakora, avuga ko kuva aho abimenyeye, agiye guhita abikurikiranira hafi.
Ibi byabereye mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Murundi , Akagari ka Kabaya , Umudugudu wa Mujyojyo mu Ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Mutarama 2024.
