Omedi na Kiwanuka ba APR FC bakuwe mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda yitegura CHAN2024

  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda, Paul Joseph Put, yakuye Denis Omedi na Hakim Kiwanuka mu bakinnyi iki gihugu kizifashisha muri CHAN 2024 nyuma y’uko bombi bamaze gusinyira APR FC.

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Mutarama 2025, ni bwo APR FC yemeje ku mugaragaro ko yasinyishije Denis Omedi wakiniraga ikipe ya Kitara muri Uganda na Hakim Kiwanuka yakuye muri SC Villa, abakinnyi bombi bakina basatira baciye ku mpande.

Nyuma yo kubasinyisha hari amakuru yavugaga ko iyi kipe yegerewe na Federasiyo ya Uganda basaba ko bakwemera ko aba basore bombi bazagaragara mu mikino ya CHAN cyane ko ari bamwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe y’umutoza Paul Put.

Mu rutonde rw’abakinnyi bitabiriye imyitozo yo kuri uyu wa Mbere ntibarimo Denis Omedi na Hakim Kiwanuka baherutse gusinyira APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Irushanwa rya CHAN 2024 riteganyijwe kuba tariki ya 1-28 Gashyantare 2025 aho Amavubi agitegereje kumenya niba azaba ari kimwe mu bihugu bibiri bitari byatangazwa na CAF nubwo tombola y’iri rushanwa iteganyijwe ku wa Gatatu tariki 15 Mutarama 2025.

Rutahizamu Denis Omedi uherutse gusinyira APR FC yakuwe muri Uganda Cranes yitegura CHAN 2024
Hakim Kiwanuka na we yakuwe muri Uganda Cranes yitegura CHAN 2024
  • SHEMA IVAN
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE