Diamond Platnumz yateguje Album nshya

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzi ukunzwe muri Tanzania no mu Karere Diamond Platnumz, yateguje Album nshya muri uyu mwaka mbere y’uko ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan kugera.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, uwo muhanzi yateguje ko 2025 ari umwaka w’impinduka n’ubwiyuburure ku muziki we.

Yanditse ati: “Album yanjye nshya yamaze gutunganywa ntabwo irahabwa izina, ariko mbere y’igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan nzayibagezaho, ni Album izagaragaza kwiyububurura k’umuziki wanjye.”

Diamond avuga ko atewe ishema n’imishinga y’indirimbo zitandukanye zizaba zigize iyi Album, kuko ishobora kuzibagiza abantu ibindi bihangano bye byakunzwe cyane, kuko igaragaraho udushya.

Ati: “Muzibagirwa Zuwena, Yatapita n’izindi, kubera ko iyi Album izaba ari iy’amateka. Ndashaka kwibutsa abantu impamvu ibihangano byanjye bikundwa.”

Uyu muhanzi umaze kuba umunyabigwi mu ruhando rwa muzika kubera ibikorwa bye, avuga ko igihe cya nyacyo cyo guha abakunzi b’umuziki we kitaranozwa neza, ku buryo yagitangaza ariko azakora uko ashoboye akayishyira hanze mbere y’uko igisibo cy’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan kugera.

Ni Album izaba ari iya kane ya Diamond Platinumz, kuko ije ikurikira iya gatatu yise ‘A Boy from Tandale’ yashyize ahagaragara mu 2018, na Ep yise First of All yasohoye mu 2022.

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE