Amagare: Minisitiri wa Siporo yabonanye na Perezida wa CAC uri mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri Rwego Ngarambe, bakiriye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare muri Afurika (CAC), Dr. Wagih Azzam na Noha Soliman ushinzwe imibanire mpuzamahanga bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.
Dr. Wagih Azzam na Noha Soliman ari mu Rwanda kuva ku wa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2025, aho bakiriwe na Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY), Ndayishimiye Samson na Visi Perezida wa kabiri w’iri Shyirahamwe, Kayirebwa Liliane.
Aba bayobozi bari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba aho u Rwanda rugeze imyiteguro yo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali tariki 21-28 Nzeri uyu mwaka.
Muri uru ruzindo rwa Perezida wa CAC azatemberezwa mu mihanda izakoreshwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare mbere y’uko asoza urugendo rwe mu Rwanda ku wa Kabiri.
Muri Nzeri, u Rwanda ruzaba igihugu cya mbere cya Afurika kizakira iri rushanwa rizaba ku nshuro ya 98.
