Wizkid mu byishimo byo kubyara umwana w’umukobwa

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria, Wizkid, ari mu byishimo byo kubyara umwana w’umukobwa, akaba umwana wa Gatatu abyaranye n’umujyanama we mu bijyanye n’umuziki Jada Pollock.

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Wizkid na Jada Pollock bagaragarije ababakurikira ko banejejwe no kubyara umwana w’umukobwa nyuma y’igihe kitoroshye banyuzemo.

Pollock yanditse ati: “Mu ntangiriro z’umwaka, nahuye n’ibihe bikomeye mu buzima bwanjye, byanteye ubwoba, mu mezi atatu ya mbere ntwite, najyanwe mu bitaro kuko umwana wanjye atari ameze neza, nashimye Imana ko inda yanjye itavuyemo n’ibihe byaranzwe no kurwaragurika n’ibindi bibazo. Imana ishimwe ko njye n’umwana wanjye twabigezeho neza.”

Uretse kuba Pollock yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Wizkid na we yatangaje ko yishimiye kwakira igikomangomakazi cye.

Yanditse ati: “Ubuzima burimo kurushaho kuryoha, buratangaje, kuri ubu natangiye umwaka mushya n’imigisha myinshi.”

Pollock w’imyaka 41 y’amavuko na Wizkid w’imyaka 34 bahuye mu 2012, ubwo uyu mugore yari akiri umujyanama w’umuhanzi w’umunyamerika ufite inkomoko mu gihugu cya Senegal, Akon.

Kugeza ubu Wizkid afite abana batanu barimo babiri yabyaranye n’abakunzi be bakundanye mbere y’uko ahura Jada Pollock, n’abandi batatu amaze kubyarana na Pollock barimo imfura yabo yitwa Zion Ayo-Balogun babyaranye mu Kwakira 2022.

Jada Pallock yasangije iyi foto abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga atangaza ko nishimiye kwakira igikomangomakazi cyabo
Jada Pallock na Wizkid mu byishimo byo kubyara umwana w’umukobwa
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE