Tanzania: Impirimbanyi yashimuswe n’abitwaje intwaro bigateza impagarara yarekuwe

Maria Sarungi Tsehai, impirimbanyi izwi cyane muri Tanzania yari yashimutiwe muri Kenya n’abantu bitwaje intwaro yarekuwe nyuma y’amasaha make ashimuswe.
Ejo hashize ku wa 12 Mutarama, Roland Ebole, umuvugizi wo muri Kenya w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ‘Amnesty International, yabwiye BBC ko Tsehai yinjijwe ku gahato mu modoka mu murwa mukuru Nairobi saa sita z’amanywa.
Ariko nyuma y’amasaha make Tsehai yahise arekurwa nkuko byagaragaye mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwe rwa ‘X’ rukurikirwa n’abarenga miliyoni.
Mu mashusho yagaragaye nk’uwahungabanyijwe nubwo yavuze ko yarokotse ariko ashinja Perezida Samia Suluhu Hassan kugarura gukoresha igitugu mu gihugu kandi bigakorwa na Guverinoma.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko abayobozi ku ruhande rwa Kenya na Tanzania ntacyo baratangaza ariko Tsehai yagiye yumvikana kenshi ahirimbanira ko abaturage bagira uburenganzira ku butaka ndetse no kuba bahabwa ubwisanzure buri wese agatanga ibitekerezo muri Tanzania.
Muri Tanzania hakunze kumvikana abatavuga rumwe bapfa mu buryo bw’amayobera ndetse umwaka ushize ababarirwa muri za mirongo batawe muri yombi barimo n’utavuga rumwe n’ubutegetsi wapfuye asutsweho aside.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch watangaje ko gutabwa muri yombi kw’abanenga ubutegetsi mbere gato ko iki guhugu kinjira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ari ikimenyetso kibi.
Nubwo bimeze bityo ariko Perezida Samia Suluhu yagiye yumvikana avuga ko ibikorwa byo guhohotera abatavuga rumwe n’ubutegetsi bigomba guhagarara ndetse n’ababikora bakabihanirwa.