Kigali hazateranira inama ku ndwara zitandura NDCs

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Tariki ya 13 Gashyantare, mu Rwanda hazateranira inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Imiryango irwanya indwara zitandura ku Isi (The Global NCD Alliance Forum) yitezweho kungurana ibitekerezo kuri izo ndwara zihitana benshi ku Isi.

Iyo nama izamara iminsi itatu (13-15 Gashyantare 2025), izabera muri Kigali Convention Centre,izaba ku nshuro ya 4 yitezweho kuganirirwamo ibirebana n’indwara zitandura, harebwa intambwe imaze guterwa mu kuzirwanya ndetse n’ingamba zafasha mu gukomeza guhangana nazo.

Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), ni inama yateguwe n’Ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura (Rwanda NCDs Alliance) ishami ry’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima y’u Rwanda n’ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC), biteganyijwe ko yitabirwa n’abantu bagera kuri 650.

OMS ikomeza itangaza ko iryo huriro rigamije kuzamura imyumvire y’Isi yose n’Akarere ku bijyanye n’indwara zitandura (NCDs), kugira ngo hihutishwe ibikorwa rusange, guhuza sosiyete sivile, guteza imbere ibikorwa bishingiye ku bimenyetso no kuzamura ijwi ku bantu bafite izo ndwara, habeho kwiyemeza gushyira NCDs mu buzima no muri gahunda z’iterambere rirambye.

Inama mpuzamahanga ku ndwara zitandura ikorwa buri myaka ibiri kugira ngo ibihugu bihurize hamwe amahuriro yo hirya no hino ku Isi mu rwego rwo guteza imbere ubumenyi, gusangira ubunararibonye no gushimangira ubushobozi bwo kunganira, gukumira no kugenzura izo ndwara (NCDs).

Mu 2025, Ihuriro ry’ibihugu byunze ubumwe NCD ryateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ubuyobozi kuri NCDs bugana muri 2025 & nyuma yaho’, ihuza intumwa 650 ziturutse hirya no hino ku isi kugira ngo zifate ingamba, zihuze kandi zishyire hamwe mbere y’inama y’umuryango w’abibumbye y’uyu mwaka kuri NCDs.

Indwara zitandura ni iki?

Indwara zitandura ni indwara z’akarande umuntu ashobora kugira ariko ntayihererekanye n’abandi ako kanya. Ukaba utayanduza undi kuko mwasangiye cyangwa yakwegereye.

Ni indwara zidakira urugero nka kanseri, diyabete, indwara z’umutima, umubyibuho ukabije, stroke, indwara z’ubuhumekero n’izindi, akenshi usanga uyirwaye ayibana ubuzima bwe bwose.

Stroke ni imwe mu ndwara zitandura

Prof Joseph Mucumbitsi uhagarariye Ishyirahamwe ry’Imiryango irwanya Indwara zitandura mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, asobanura ko indwara zitandura zikunze kugaragara harimo kanseri, indwara z’umutima, diyabete n’indwara z’ubuhumekero kandi ko abantu bashobora kuzirinda birinda ibyazitiza umurindi.

Asobanura ko indwara zitandura ari indwara za karande, zidakunda gukira ndetse umuntu akaba atayanduza undi.

Mu kuzirinda bisaba ko abantu bitwararika bakirinda kunywa itabi n’inzoga kuko biri mu biteza ibyago byo kuba umuntu yarwara indwara zitandura.

Byanashimangiwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ihuriro ry’Imiryango irwanya indwara zitandura (Rwanda NCDs Alliance), Mbarushimana Alphonse avuga ko mu bushakashatsi bakoze mu 2022 na 2023 hagaragaye ko ibitera indwara zitandura biri ku bwiganze buri hejuru.

Itabi kuba ryifitemo uburozi bwa nicotine, bituma rigira ingaruka zirimo kuba ryateza indwara zitandura kandi ikibi cyaryo ni uko binagira ingaruka ku muntu utarinywa, bimugeraho mu mwuka ahumeka rikaba rigira uruhare mu kwangiza ibihaha.

Itabi ni iryo kwirindwa

Yagize ati: “Ibijyanye n’ibitera indwara zitandura harimo ikoreshwa ry’itabi, inzoga aho ikoreshwa ry’itabi riri kuri 5,4% naho ibijyanye n’inzoga biri 43,4%.

Ibitera indwara zitandura

Ubushakashatsi bwakoze mu 2022 na 2023 bwagaragaje ko ibitera indwara zitandura biri ku bwiganze buri hejuru harimo inzoga n’itabi.

Ibindi ni ukudakora siporo mu buryo buhoraho, kuko imyitozo ngororamubiri ifasha gutwika ibinure, bigatwika isukari.

Inzoga ziri mu byongera ibyago byo kurwara indwara zitandura

Mu gihe nta myitozo ngororamubiri ikozwe bishobora gutera indwara zitandura. Imibare itangazwa na OMS igaragaza ko ku mwaka, abagera ku 830 000 bapfa kubera imyitozo ngororamubiri idahagije.

Kutarya indyo yuzuye, yiganjemo imboga n’imbuto bitera indwara zidakira, kuko hari abarya ibiryo birenze ibyo umubiri ukeneye bikabaviramo umubyibuho ukabije, uteza indwara zitandura.

Ibyagabanya indwara zitandura

Ibyafasha abantu kwirinda izo ndwara harimo kwirinda kunywa itabi, kwirinda kunywa inzoga, gufata indyo yuzuye igozwe n’ibyubaka umubiri, ibitera ingufu n’ibirinda indwara no gukora imyitozo ngororamubiri ku buryo buhoraho.

Uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga mu rwego rw’ubuzima kuri ubu umuntu ashobora kuvurirwa kanseri ku bitaro bya Butaro, atari ngombwa ko ajya kwivuza hanze.

Abantu muri rusange kandi bakangurirwa kwipimisha cyane ko serivisi z’ubuvuzi zamanutse kugera ku bigo nderabuzima, kugira ngo bamenye uko bahagaze batarazahazwa n’indwara zirimo n’izitandura.

OMS itangaza ko indwara zitandura (NCDs) zihitana abantu miliyoni 41 buri mwaka, bingana na 71% by’imfu zose ku Isi.

Buri mwaka kandi abantu barenga miliyoni 15 bapfa bazize izo ndwara baba bari hagati yimyaka 30 na 69; baba Ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Indwara z’umutima zihitana abantu benshi, ni ukuvuga miliyoni 17.9 buri mwaka, zikurikirwa na kanseri ihitana miliyoni 9.3 naho indwara z’ubuhumekero zigahitana miliyoni 4.1 na diyabete ihitana miliyoni 1.5.

Kwivuza bituma umuntu amenya uko ahagaze bigafasha kutazahazwa n’indwara
Imyitozo ngororamubiri ni ingenzi mu kwirinda indwara zitandura
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Mutarama 13, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE